Buravan yahishuriye abiga muri Agahozo Shalom Youth Village ibanga ryo gutera imbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu Agahozo Shalom Youth Village, bahaye ishimwe Yvan Buravan kubera uburyo ababera icyitegererezo akaba ari n’umuhanga mu kuririmba ukunzwe na benshi mu kigo.

Ni mu birori byari byateguwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri, hatangwa ibihembo byiswe ‘Opus Awards’ hashimirwa abanyeshuri bahiga abandi mu kuririmba injyana zitandukanye, kubyina no kuzitunganya.

Muri ibi bihembo bari bashyizemo n’abahanzi batari abo muri iri shuri aho umuhanzi wo hanze y’ishuri ukunzwe n’abanyeshuri yabaye Buravan wari uhatanye na Amalon ndetse na Social Mula.

Uyu musore yatowe n’abanyeshuri biga muri iki kigo, kubera ubuhanga bwe bwihariye mu kuririmba bikanyura benshi.

Buravan ashyikirizwa igihembo, yavuze ko ari iby’ikirenga kuri we anahishurira ibanga aba banyeshuri rizabasindagiza nk’akabando kazabageza kure mu buzima.

Ati “Inama nabagira ni uko mwakomeza kugira ikinyabupfura, kandi ntimurekere kwiga ndetse by’umwihariko mu byo mukora hakazamo isengesho kuko aribyo bizabafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Umuhoza Solange wiga mu mwaka wa gatanu mu ndimi n’ubuvanganzo muri iki kigo, yavuze ko bahisemo Buravan kubera ko ababera icyitegererezo kandi bakamwigiraho byinshi.

Iri shuri ryigisha amasomo atandukanye yiganjemo aya siyansi n’indimi.

Agahozo Youth Village yashinzwe mu 2006 n’Umunyamerikakazi Anne Heyman, witabye Imana afite imyaka 52 ku wa 31 Mutarama 2013, azize impanuka y’ifarasi ubwo yari mu marushanwa i Palm Beach International Equestrian Center i Frolida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Irererwamo imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Rishyira imbere ibijyanye n’imyidagaduro n’ubugeni kuko mu kigo harimo studio itunganyirizwamo indirimbo z’abanyempano bahiga bakagira n’ibindi bikorwa bitandukanye ku buryo buri wese mu mpano ye abasha kwisanga.

Abari bayoboye ibi birori bafata ifoto y'urwibutso na Buravan
Buravan yashimye byimazeyo aba banyeshuri ku bw'igitekerezo bagize cyo gutegura ibi bihembo nawe akabasha kuba umwe mu bacyegukanye
Khalifan ashyikiriza igihembo uwahize abandi baraperi muri iki kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza