Urubyiruko rugera ku 2500 kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018, rwahuriye mu nyubako Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho rwaganiriye na Perezida Paul Kagame.
Mu mpanuro ze zikomeye, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe bishora mu biyobyabwenge kuko byica ahazaza habo ah’imiryango n’igihugu cyabibarutse.
Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko rukwiye gukoresha ubwenge bwarwo kuko mu gukora ibyubaka igihugu. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko binyuze muri gahunda yiswe ‘Meet the President’.
Muri iki kiganiro cyahuje urubyiruko na Perezida Kagame, hagaragayemo abahanzi batandukanye basanzwe bakomeye mu gihugu harimo Ama G The Black, Bruce Melody, Christopher, Oda Paccy, Phiona, Active, Peace, Social Mula, Buravan, Charly na Nina n’abandi.

Ikiganiro gihumuje, abahanzi batoranyijwe bataramiye uru rubyiruko mu gikorwa cyasoje umunsi mu gusangira, guhuza ibitekerezo ari nako bidagadura. Abahanzi bose bishimiwe buri wese ku rwego rwe, by’akarusho Bruce Melody na Buravan beretswe urukundo mu buryo bukomeye bitewe n’indirimbo zabo zigezweho mu rubyiruko muri iki gihe.
























Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO