Buravan agiye gusoreza mu Rwanda ibitaramo bizenguruka Afurika n’u Burayi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan [Buravan] umaze kubaka ibigwi mu Rwanda, nk’umuririmbyi ufite ubuhanga by’umwihariko ijwi rye rigakundwa na benshi, wegukanye mu Ugushyingo umwaka ushize igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018, agiye gukora igitaramo gikomeye mu Rwanda.

Iki gitaramo cya Buravan giteganyijwe kuba ku wa 7 Ukuboza 2019, aho kizabera ntabwo haratangazwa.

Jean Marie Mukasa uyobora New Level uyu muhanzi abarizwamo yabwiye IGIHE ko iki gitaramo azafatanya n’abahanzi bose bagiye bakorana mu bitaramo bizenguruka Afurika n’i Burayi yakoze.

Ati “Hari abahanzi bakoranye rero aho yagiye anyura hose. Nibo bazafatanya.”

Ku wa 8 Ugushyingo 2018, nibwo Buravan yegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI 2018. Yari mu bahanganiye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, gihabwa abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.

Buravan yinjiye mu irushanwa ubwo yagiye i Burayi kuhakorera ibitaramo. Yabanje kwiyandikisha atanga n’ibisobanuro birambuye kuri we nk’umunyamuziki, baza kumutoranya. Icyiciro cyakurikiyeho cyari ugutanga indirimbo hanyuma akanama nkemurampaka kakazumva, kagahitamo icumi ba mbere muri Afurika.

Yahaye akanama nkemurampaka indirimbo enye zisanzwe zinakunzwe bikomeye mu Rwanda, iyitwa ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just a Dance’ ndetse na ‘Garagaza’.

Yari ahatanye n’abarimo; Umunya-Guinée witwa Azaya, Barakina wo muri Niger, Iyenga wo muri RDC , OMG wo muri Sénégal, Umunya-Cameroun witwa Gasha, Ozane wo muri Togo, Biz Ice wo muri Congo Brazaville, Maabo ukomoka muri Sénégal na Geraldo wo muri Haïti.

Buravan yegukanye igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi yakoreye i Paris mu Bufaransa.

Buravan yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Mali, Benin, Togo, Tchad, Niger, Congo Brazaville, Guinée équatoriale, Djibouti, Madagascar, Gabon, São Tomé & Príncipe no muri Angola.

Yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu Rwanda ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise The Love Lab, cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Buravan mu gitaramo cyo kumurika The Love Lab yaherukaga gukora yarishimiwe cyane
Buravan yaherukaga gukora igitaramo ubwo yamurikaga album ye ya mbere
Buravan ubwo yerekanaga igihembo gikomeye yegukanye ku rwego rwa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza