Bulldogg yihanije Jay Polly anahishura iherezo rya Tuff Gangz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Ndayishimiye Malik Bertrand wamamaye muri Hip Hop nka Bulldogg yavuze byinshi kuri Tuff Gangz yamamaye cyane muri iyi njyana, anikoma Jay Polly uherutse kwiyita umwami wayo.

Uyu muhanzi ari mu bataramiye abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’ cyabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, ku wa Gatandatu.

Nyuma y’iki gitaramo mu kiganiro n’abanyamakuru nk’umwe mu bahanzi bigaragaje cyane, yabajijwe niba nta bwoba yari afite cyangwa se nk’umuntu wabaye muri aka karere, niba yakagezemo yizeye kwemeza abahatuye.

Ati “Nanjye i Huye ndagerageza muri ya myitwarire yanjye banshinja ko atari myiza, nkitwararika. Haciye igihe ndimo ngenda mbikosora gake gake.”

Yabajijwe niba yemeranya n’abavuga injyana ya Hip Hop yavuye mu kibuga, avuga atigeze na rimwe yemeranya n’ababivuze kuko atari byo kandi bitigeze bibaho.

Ati “Njye ntabwo nigeze nemera ko Hip Hop itakiri mu kibuga, narabyumvise ariko buri gihe ibitekerezo bya rubanda ntabwo biba ari ukuri. Ibiba byabaye [kwishimirwa nk’uko yabikoze i Huye] nibyo baba bagomba kubona kandi n’ahandi byakorwa.”

Yabajijwe niba Tuff Gangz yarahirimye, dore yaba mbere y’uko Jay Polly afungwa na nyuma yaho nta bihangano bakoraga ndetse bari baratandukanye, avuga ko iri tsinda ntarigihari.

Ati “Nta Tuff Gangz ihari, iyo ikintu kidahari kandi kidakora ubwo nyine ni uko kiba kidahari. Tuff Gangz yararangiye mbikubwire noneho, ntabwo ikibaho, twaratandukanye burundu, twaratandukanye ntabwo tukibaho.”

Abahanzi benshi bakora injyana ya Hip Hop bagiye bafatwa bagafungwa abandi bakajyanwa i Iwawa kubera kunywa ibiyobyabwenge barimo nka Fireman, Neg G n’abandi. Uyu muhanzi yabajijwe niba ataribyo bituma benshi bavuga iyi njyana yasubiye inyuma, asubiza ko abakora Hip Hop atari bo bonyine banywa ibiyobyabwenge.

Ati “Ntabwo ari muri Hip Hop gusa no mu zindi njyana byabamo, ni kamere y’umuntu ku giti cye. None se abantu bafungwa bose bakunda iyo njyana cyangwa barayikora? Ubu Gisa cy’Inganzo yaririmbaga Hip Hop? Ahubwo ni uko abaraperi aribo bagize ibyago bagafatwa bakabifungirwa, naho ubundi hari abandi benshi bashobora kuba bari mu kazi.”

Yabajijwe niba ajya asura Fireman, avuga ataramusura kuko biba bitoroshye, agaragaza ko bavugana kuri telefone.

Yabajijwe icyo yavuga kuri Jay Polly uherutse kuvuga ko ariwe mwami w’abakora Hip Hop ubwo yavugaga ati “Ndi Kabaka w’aba bahanzi bose babimenye kandi babyemere.”

Bulldogg mu gusubiza ati “Jay Polly ashobora kuba afite abantu abereye Kabaka ariko njye sindimo, icyo gihugu cy’iwe ntabwo nkirimo nta n’icyo nigeze mbamo mbabwize ukuri.”

Ntabwo yemeranya n’abavuga ko Jay Polly yari umuyobozi muri Tuff Gangs, ati “Ibyo bintu by’ubuyobozi niba itsinda ryararangiye ntimukajye mubimbazaho cyane. Nahombye abafana mu buryo bumwe nanahomba inshuti, hari ibyo ugomba guhomba.”

Uyu muhanzi yabajijwe niba hari abahanzi yishimira kuba yarazanye mu muziki ku buryo awuvuyemo yajya aterwa ishema n’icyo gikorwa yaba yarakoze, asubiza ko bahari benshi ndetse n’abo babanaga muri Tuff Gangz ari we wabajyanaga muri za studio.

Ati “Nshobora kujya mu yindi mishinga ifite icyo yungura umuntu kurusha umuziki, abo bandi bashaka kuzamo bashobora kugumamo bagakora bakishimira ko hari inzira twaharuye, ntabwo byambuza gukora n’ibindi cyangwa ngakora Hip Hop gake gake.”

Yungamo ati “Abahanzi narabazanye benshi barabizi, narabazanye mbinjiza mu kibuga abantu barababona, ndabazi ahubwo ni benshi cyane. Nayo matsinda muba muvuga [Tuff Gangz] ninjye wabanje gushyira igihangano hanze kugira ngo bamenye aho bamenera, hari benshi nabikoreye.”

Bulldogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini bakora umuziki nyarwanda ndetse bafite abakunzi babanambyeho, muri iyi myaka yose bakababa hafi.

Ni umwe mu bari bagize Tuff Gangz. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ibikundanye Birajyana’, ‘Bihoyiki’, ‘Imfubyi’, ‘Sinema’ n’izindi.

Bulldogg ni umwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gangz
Bulldogg yavuze ko Tuff Gangz yabaye amateka
Bulldogg yihanije Jay Polly uherutse kwiyita umwami w'abaraperi
Jay Polly aherutse kuvuga ko ari Kabaka w'abaraperi bose
Tuff Gangs yongeye kubyutsa umutwe mu 2017, none bongeye gutandukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza