00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusambanyi mu rubyiruko, gufata abana ku ngufu, ubusinzi...impanuro zikubiye kuri album nshya ya Bull Dogg

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Bull Dogg umwe mu bamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gang, yasohoye album ye ya mbere yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

Iyi album iriho indirimbo 13 Bull Dogg yamaze kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki, iriho yonyine yari yarasohotse mbere ni iyitwa ‘Pay Attention’ mu gihe 12 zisigaye ari inshya.

Wumvise indirimbo zose 13 ziri kuri iyi album, zihuriye ku kintu kimwe. Ni ugutanga ubutumwa ku bantu cyane urubyiruko ku byo rukwiriye kwirinda, anagaragaza ibibazo birwugarije muri iki gihe.

Urugero nko muri “Pay Attention” hari aho aririmba ibyo gukoresha agakingirizo aho kwishora mu busambanyi ngo umuntu ahakure indwara. Ati “Ushake ishashi mbere yo kwinjira mu matako”.

Hari n’aho yaburiye abantu kwirinda ibintu byose byabageza mu nkiko atanga urugero ku biganiro bishyira imbere amoko.

Mu yitwa “i Ndera” ho aririmbamo ibibazo byugarije Sosiyete muri iki gihe ku buryo abantu benshi bashobora kujyanwa indera. Aha niho akomoza ku byo gufata ku ngufu abana, ubusinzi, ubwambuzi n’izindi ngeso mbi.

Ati “Rimwe na rimwe barenga ku mpanuro za Afande Kabera, bagafatwa bagahanwa bugacya bakongera, abantu bamwe ntibatinya ko Imana izabahana barata abana babyaye inzara ikabahitana.”

Akomeza aririmba ko abasore bamwe mu tubari barwana kubera ubusinzi “bagatukana ku myanya y’ibanga ya ba nyina”.

Mu kiganiro na IGIHE, Bull Dogg yavuze ko yishimiye kuba yabashije gusohora iyi album, anashimira abamubaye hafi mu ikorwa ryayo.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Imana umuremyi wanjye, hanyuma iyi album ni njye wayikoze njye nyine mfatanyije n’inshuti zanjye zirimo Producer Piano, Nizzo Kaboss n’abandi bambaye hafi.”

Ku kijyanye n’impamvu uyu muraperi yahisemo gukora album iri muri ‘Old school’, yavuze ko yifuzaga kongera gushimisha abakunzi b’umuziki we wa cyera cyane ko ariyo njyana yamamayemo ubwo yinjiraga mu muziki w’u Rwanda.

Ati “Abantu bari bamaze igihe bambaza indirimbo zikoze mu muziki natangiriyeho, ‘Old School’, kuri iyi album urumva ko nagombaga nabo kubashimisha kuko buri kimwe nkora nyuma yo kwishimisha mba nifuza guha ibyishimo abantu banjye.”

Iyi album iriho indirimbo zimwe yakoranye n’abaraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang nka Green P, Fireman na P Fla.

Bull Dogg yavuze nyuma yo gusohora iyi album, ubu hagiye guhita hatangira ibikorwa byo kuyifatira amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azatangira nayo kuyasohora.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album harimo iyitwa Byukuri, Kemo style, Kuri Time, Karibuni, Old School, ku Isonga, Kun Faya Kun n’izindi. Kun Faya Kun yise indirimbo ya nyuma kuri iyi album ni ijambo ry’icyarabu ugenekereje mu kinyarwanda wasanga bivuga nka “bibe uko”.

Album yose wayumva hano

Bull Dogg yasohoye album ye ya mbere yise 'Kemotherapy'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .