00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yavuze ku bukwe bwe nk’impano ahishiye umugore umaze kumubyarira babiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie yahamije ko mu mibare ye harimo gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka irenga itanu babana ndetse banafitanye abana babiri, akavuga ko izaba ari impano ikomeye azaha uyu mubyeyi wamwibarukiye imfura n’ubuheta.

Ibi Bruce Melodie yabikomojeho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Kigali Arena.

Abibuka neza indirimbo ye Henzapu, Bruce Melodie yaririmbyemo ati “Nta ribi sinakoze ubukwe […]” amagambo yatumye bamwe batekereza ko uyu muhanzi uri mu bayoboye abandi mu muziki w’u Rwanda yaba atagikoze ibirori by’ubukwe n’umugore we bamaze imyaka irenga itanu babana.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari abajijwe ku kijyanye n’ubukwe bwe, Bruce Melodie wabanje gutebya, yagize ati “Ntabwo mu by’ukuri nabuze igishoro, ntegereje bakuru banjye! Harimo n’ibintu by’agasuzuguro. The Ben, Meddy na Ruhumuliza (King James)… Ntegereje bakuru bacu batwereke uko bimeze cyane cyane ko naje nyuma yabo, naba nkabije agasuzuguro.”

Uyu muhanzi utigeze atinda ku gihe runaka azakorera ubukwe, yashimangiye ko ari ibintu ateganya ku bw’urukundo rukomeye akunda umugore we.

Ati “Ubukwe nzabukora kuko rukundo mutima ndamwemera bya hatari, ndamukunda cyane ndamwemera koko!”

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, kuva mu 2015 yatangiye kubana n’umugore we akunze kugira ibanga rikomeye, icyakora aherutse gukorera indirimbo ‘Katerina’ bitewe n’uko ari rimwe mu mazina ye.

Nyuma y’imyaka irenga itanu bamaze babana ariko batarakora ubukwe, uyu muryango wungutse abana babiri.

Bruce Melodie yiteguye gukora ubukwe nk'impano y'umugore we umaze kumubyarira babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .