00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yatembereje Fireboy i Kigali, haba hari imishinga bagiye gukorana?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Kamena 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan umaze kumenyekana nka Fireboy DML, amaze iminsi mu Rwanda. Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yatemberanye na Bruce Melodie ku musozi wa Kigali basohokana ahazwi nka Fazenda.

Fireboy yaje mu Rwanda yitabiriye imikino ya Basketball Africa League yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie niwe watangaje ko yakiriye Fireboy mu Rwanda, yagize ati “Ni iby’agaciro kwakira umuvandimwe Fireboy mu Murwa wacu Kigali … Twagiye.”

Aya magambo yayaherekesheje amafoto y’ibihe byihariye yagiranye na Fireboy kuri Fazenda.

Ntabwo higeze hatangazwa niba hari imishinga aba bahanzi bombi baba bahuriyeho, dore ko n’Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba, yirinze kwemera cyangwa ngo ahakane niba hari indirimbo aba bahanzi bagiye gukorana.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Nta kintu nabivugaho, urabizi ko tutajya tuvuga ku mishinga!”

Fireboy yaje mu Rwanda mu gihe kimwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Mr Eazi, Mohombi, J. Cole, Sho Madjozi n’abandi.

Fireboy DML afite imyaka 26. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na YBNL Nation ya Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Vibration’, ‘Jealous’, ‘What if I say’, ‘Need you’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Bruce Melodie na Fireboy bahagurukiye kuri Marriott Hotel aho uyu muhanzi acumbitse
Ubwo bari bageze ku musozi wa Kigali
Kuri Fazenda haba imikino itandukanye ituma abahatemberereye baryoherwa
Aba bahanzi bombi bagiriye ibihe byiza kuri Fazenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .