00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasinye amasezerano yo kwamamaza ikigo gicururiza kuri internet

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kanama 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari yo kwamamaza sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri Internet.

Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

Bavuze ko bari bamaze amezi itandatu baganira ku gusinya aya masezerano.

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

Ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.”

Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n’abahinzi 2000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza Kandi ko Bruce Melodie azafasha nibura bakajya babona abaguzi 10 000 ku munsi.

Abasinye aya masezerano bavuze ko afite agaciro ka miliyari y’amanyarwanda azatangwa mu myaka ibiri ariko ntabwo hagaragajwe ibiyakubiyemo byimbitse n’aho ayo mafaranga azaturuka dore ko icyo kigo ari gishya.

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

Ati “Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza.”

Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

Tariki 4 Gicurasi 2021, nabwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Aya masezerano agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk’ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose.

Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

Melodie yavuze ibikorwa bye bigiye kuba byinshi kurushaho
Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, bagiye guteza imbere abakorana na sosiyete ye
Abanyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda usinye amasezerano ahenze kurusha abandi

Reba indirimbo ya Bruce Melodie iheruka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .