00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yasinye amasezerano na Kigali Arena ya miliyoni 150 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Amata akomeje kubyara amavuta! Nyuma y’aho ibigo byinshi mu Rwanda bimwitabaza ubutitsa ngo abyamamarize, Itahiwacu Bruce benshi bazi nka Bruce Melodie yasinye andi masezerano y’imikoranire na Kigali Arena yakira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro irimo ibitaramo, imikino, inama n’ibindi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2021, kuri Kigali Arena ahashyiriwe umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Aya masezerano agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk’ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw.

Bruce Melodie yavuze ko ari ibintu bikomeye kuri we ndetse atabona uko asobanura aya mahirwe yabonye yo gukorana na Kigali Arena.

Ati “Ku muhanzi ni ikintu kinini ntabwo nabona uko mbisobanura. Aha ni mu rugo ntabwo ndi umuturanyi. Rero ni ikintu kinini ni intambwe nini kuri njye.”

Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

Bruce Melodie yemerewe gukorera muri Kigali Arena ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye
Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 150 Frw
Impande zombi zatangaje ko zizungukira muri aya masezerano y'ubufatanye
Bruce Melodie yavuze ko ari ibintu bikomeye kuri we gusinya amasezerano y'ubufatanye na Kigali Arena

Reba ‘Bado’, indirimbo Bruce Melodie aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .