00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yarekuye Juno Kizigenza na Kenny Sol yafashaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kamena 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie yarekuye Juno Kizigenza na Kenny Sol yari amaze umwaka afasha mu bijyanye na muzika binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yise ‘Ibitangaza’.

Ni abasore uyu muhanzi yasinyishije amasezerano muri Gicurasi 2020, bemeranya gukorana igihe cy’umwaka umwe.

Nyuma y’umwaka bakorana Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye n’aba basore ndetse aha ikaze uwakwifuza gukorana nabo mu gihe kiri imbere.

Ibi Bruce Melodie yabivugiye mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Isimbi, aho yahamije ko yamaze kurekura aba basore uko ari babiri nyuma yo kurangizanya nabo amasezerano y’umwaka.

Ati “Twarabiganiriye dusanga igihe kigeze ngo bagende, ikindi abahanzi ni abahanga. Ntekereza ko abantu bamaze kubabona.”

Yavuze ko kwirwanaho biramutse bibagoye bagahitamo gusubira mu Igitangaza yakongera akabakira.

Juno Kizigenza wari muri iki kiganiro, we yavuze ko ashimira Bruce Melodie kuko yamufashije kwinjira mu muziki ndetse agatuma ibintu bye byihuta.

Ati “Ntabwo byantunguye twabiganiriyeho mbere, singiye kare cyangwa natinze. Ngendeye igihe”.

Uyu muhanzi yavuze ko adafite impungenge zo kuba yazasubira inyuma mu hazaza h’umuziki we.

Juno Kizigenza atandukanye na Bruce Melodie akoze indirimbo zirimo nka Mpa formula, Solid, Night mare, Nazubaye n’izindi zitandukanye.

Kenny Sol we mu gihe yamaze mu maboko ya Bruce Melodie yakoze indirimbo zirimo You &I, Aga Fire , Umurego na Ikinyafu.

Juno Kizigenza atandukanye na Bruce Melodie amaze gukomeza izina rye mu muziki w'u Rwanda
Kenny Sol wakoranaga bya hafi na Bruce Melodie bamaze gutandukana
Kenny Sol yakoranye indirimbo 'Ikinyafu' na Bruce Melodie wahoze amureberera inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .