00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakomoje ku bamotari yahaye amatike, ageze ku masezerano ye na Primus aryumaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka mu muziki, Bruce Melodie yakomoje ku matike igihumbi yahaye abamotari bacyitabiriye, abajijwe ku masezerano ye na Primus aryumaho.

Uyu muhanzi yataramiye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu imbere y’abafana babarirwa hagati ya 6000 na 7000.

Cyari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 uyu muhanzi amaze mu muziki, cyitabiriwe n’abantu benshi baniganjemo ibyamamare mu myidagaduro y’u Rwanda.

Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzi yaganiriye na IGIHE, ahamya ko ubwo yari ku rubyiniro yiyumvaga nk’umwana uri mu rugo.

Ati “Nari ndi mu rugo ni cyo cya mbere, nari ndi kumwe n’abantu banjye nari meze nk’umuntu uri mu rugo. Nari mbizi ko abantu baje hano bazi neza ko ari igitaramo cyanjye, bivuze ko abantu baje ari abafana banjye na bagenzi banjye baje kumfasha.”

Bruce Melodie yahishuye ko imyaka icumi amaze mu muziki, rwari urugendo rugoye kuko rwari ruvanzemo byinshi bibi n’ibyiza.

Ati “Nyuma y’iki gitaramo hagiye gukurikiraho gusohora indirimbo nyinshi, no gukora ibindi bintu byinshi, ni ukuvuga ngo iyi ni imyaka icumi yagenze neza, ubu rero ngiye gutangira indi nk’iyi ikomeye.”

Muri iki gitaramo ariko nanone ni bwo hamuritswe amasezerano ye na BRALIRWA amugira Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Primus.

Icyakora ubwo yabazwaga ku masezerano yagiranye na BRALIRWA, Bruce Melodie yahisemo kuryumaho.

Ati “Ubu ikinyobwa kirahindutse, nta kundi muzongera kumbona ngaragara, niba ushaka ko twicarana jya uba ufite Primus, amasezerano yo nta byinshi nyavugaho […] ariko ubu ngiye gukorana n’iki kinyobwa.”

Uyu muhanzi wirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga yemerewe kugira ngo aya masezerano abeho ndetse n’igihe azamara, yahishuye ko kugira ngo atangaze ibikubiye mu masezerano biterwa n’umukiriya ubimusaba.

Ku bijyanye n’amatike 1000 byavugwaga ko yahaye abamotari bari mu gitaramo cye, Bruce Melodie yavuze ko yayemeye ubwo yari kuri radio hanyuma bahamagara bamubwira ko bifuza kwitabira igitaramo cye ariko ubushobozi ari ingume.

Ati “Abamotari bampamagaye ndi kuri Kiss FM bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwitabira igitaramo, icyo gihe navuganye n’ababakuriye kugira ngo abasanzwe bitwara neza kurusha abandi babashe kuza kwishimana nanjye.”

Bruce Melodie yashimiye abafana n’abakunzi b’umuziki we uko bitwaye muri iki gitaramo, abizeza ibikorwa byinshi birimo n’indirimbo nshya kandi nyinshi.

Bruce Melodie yanditse amateka mu mitima y'abitabiriye igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki
Abakunzi b'umuziki wa Bruce Melodie bari bitabiriye ari benshi cyane
Ni igitaramo cyatangarijwemo amasezerano uyu muhanzi aherutse kugirana na BRALIRWA binyuze mu kinyobwa cyayo Primus
Bruce Melodie yatanze amatike igihumbi ku bamotari bari bamugaragarije ko badafite ubushobozi bwo kwitabira igitaramo cye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .