00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie washatse kureka umuziki kubera ubukene, yaciye ibintu muri Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce tuzi nka Bruce Melodie, yongeye kugaragaza ubuhanga mu buryo bw’imiririmbire mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival aho yaririmbye indirimbo zitandukanye yakoze kuva yatangira umuziki kugera kuri Katapila aheruka, anavuga ko yumvaga ko kuzakora umuziki bizamugora.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021. Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana niwe wari umushyushya-rugamba, aho yabanje kuganira na Bruce Melodie amubaza ku rugendo rwe rw’umuziki.

Bruce Melodie yavuze ko kugeza ubu yishimira iterambere ry’umuziki Nyarwanda kuko uri gukura, kandi atari umuziki we gusa, ahubwo harimo n’umuziki ukorwa n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi yavuze ko yinjiye mu muziki afasha abandi bahanzi bari bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, irushanwa nawe yaje gutwara.
Yavuze ko gukora umuziki byabanje kumugora cyane ndetse akiheba, ariko akaza kuba umwe mu bahanzi bakomeye bari mu Rwanda.

Ati “Iyo turi ku rubyiniro hari ababa badufasha kongeramo amajwi. Mu 2012 nibwo natangiye kubafasha, ni nabwo bwa mbere nari mbonye abasitari bwa mbere gutya tukaganira, [abo twavuganye icyo gihe] barimo ba Senderi, Urban Boyz, King James, Riderman Knowless, Danny Nanone n’abandi barimo nahoraga numva ari abantu bakomeye cyane."

Yongeyeho ko “Kubabona byatumye numva ko nzaba umwe muri bo. Gusa nari mfite inzozi ariko numva bigoye. Gukora umuziki bisaba igishoro kandi gifatika, ibindi byose numvaga bishoboka ariko igishoro narakirotaga nkakanguka. Nari mfite kwiheba kudasanzwe.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu gihe yafashaga abo bahanzi yari afite indirimbo zirimo ‘Tubivemo’ na ‘Telefoni’, gusa abonye igishoro ahita akora iyitwa ‘Uzandabure’, yanamenyekanye cyane inatuma mu 2014 aba umwe mu bahatana muri iri rushwana anatangira kurya ku gafaranga.

Bruce Melodie yavuze ko yaje kwinjira mu irushanwa ndetse ku nshuro ya mbere abona umwanya wa gatatu, icyo gihe ahembwa ibyuma bya muzika n’amafaranga, ari nabyo byamufashije kugera ku ntego ze, ndetse ahera aho asaba ababishinzwe kongera amarushanwa ameze nka Primus Guma Guma Super Star.

Ati “Natwaye umwanya wa gatatu nishima nk’uwatsinze. Mu 2018 nibwo natwaye iri rushanwa. Navugiye ku rubyiniro, mbwira abantu ko najyaga nkora indirimbo nziza nkennye none nkaba mbonye igishoro kandi koko byarabaye. Njye nkora imiziki myinshi kandi myiza, gutwara PGGSS byatumye ngira agaciro mba umuhanzi ariko hari n’icyubahiro abantu bakugomba, ikindi byampaye amafaranga.”

Nyuma yo kuganira n’umunyamakuru Lucky, Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yakunzwe yakoranye na Allioni, ari nako avangamo n’indi yitwa ‘Twongere’ yakoranye na Queen Cha, yinjira mu gitaramo avangavanga indirimbo yatangiriyeho kugeza ku zo afite ubu.

Yakomeje ataramiye abantu mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kungora, Katapilla, Bado, Ikinyafu n’izindi, akomeza n’ubundi gukoresha ijwi rye ridashidikanywaho.

Uyu muhanzi yabaye uwa karindwi uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman waherukaga.

Banki ya Kigali iri mu baterankunga muri iki gitaramo
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze zatumye amenyekana kugeza ku zo afite izo afite uyu munsi
Bruce Melodie yafashijwe na Symphony ku rubyiniro
Bruce Melodie yatangiye afasha abahanzi muri Primus Guma Guma Super Star nyuma aza kuyitabira no kuyitwara
Bruce Melodie yavuze ko ahora yifuza icyashimisha abakunda umuziki we
Bruce Melodie yavuze ko abategura amarushanwa ahuza abahanzi bakwiye kuyongera kuko afasha abahanzi kuzamura urwego rwabo
Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wamwigishije guca bugufi no kugira ikinyabupfura
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana ukora ikiganiro Versus kuri RTV niwe wabanje kuganiriza Bruce Melodie
Uyu muhanzi yashimishije benshi mu bihangano bye bitandukanye
Uyu musore yavuze ko mu minsi iri imbere azakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko asaba abantu kutazabimwishyuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .