‘The Choice Awards’ ni ibihembo bitegurwa n’ikipe y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice’, kimwe mu bikunzwe ku ‘Isibo TV’.
Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no gushimira abandi bantu batandukanye bo mu myidagaduro kubera ibyo bamaze gukora mu ruganda.
Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakagaragaza imbaraga nyinshi kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020.
Bashyizwe mu byiciro 10. Amatora ari gukorerwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bidaherekejwe n’amafaranga ariko nayo ashobora kuzajya atangwa mu minsi iri imbere.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 17 Mutarama 2021, ni bwo hatangajwe ku mugaragaro abahanzi bahatanye muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 31 Mutarama 2021.
Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka no mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho meza y’Umwaka. Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro The Choice Influencer of the Year no mu cyiciro cy’Umuhanzi mushya w’Umwaka.
Mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka harimo Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P. Mu cyiciro cy’Umuhanzikazi w’Umwaka harimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.
Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugabo w’Umwaka harimo Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati].
Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka Ingabire Pasclaine wamamaye nka Samantha, Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu], Uwamahoro Mutoni Assia , Uwase Bahavu Jeannete na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri Filime yitwa ‘Umuturanyi.
The Choice Influencer of the Year harimo DJ Brianne, Junior Giti na Rocky Kirabiranya bazwi mu gusobanura filime, Papa Cyangwe na Super Manager.
Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda harimo Adrien Misigaro, Priscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben
Mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka harimo Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, Saa Moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo.
Icyiciro cy’Umugabo utunganya meza amashusho kirimo Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.
Icyiciro cya Dj w’umwaka Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na DJ Toxxyk. Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka harimo Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!