00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Sawa Sawa’ yakoranye n’umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones, ari mu myiteguro y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki.

Bruce Melodie yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo nshya ibanjirije igitaramo ateganya gukora mu minsi iri imbere mu kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki w’u Rwanda.

Bivugwa ko iki gitaramo kizaba tariki ya 6 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Uyu musore wavukiye i Kanombe mu karere ka Kicukiro tariki 2 Werurwe mu 1992. Yakuriye muri korali z’abana ari naho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika gusa ruza gufata indi ntera mu 2011 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yitwa "Tubivemo".

Kubera urukundo yari akomeje kwerekwa n’abakunzi b’umuziki, muri Kanama 2013 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ndumiwe’, ikurikirwa na ‘Ntundize’ yamuritse mu 2014.

Muri iyo myaka yose yafashwaga na Super Level, mbere y’uko ayivamo agatangira kwikorana umuziki afatanyije n’inshuti ze za hafi.

Muri Gashyantare 2021 yongeye gusinya amasezerano n’umuntu ugiye kumufasha mu muziki, atangira imikoranire na Cloud9 Entertainment ihagarariwe na Lee Ndayisaba.

Bruce Melodie agiye kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .