00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye gutarama muri ‘African Music Festival’, Iserukiramuco rizabera muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Mu bitaramo byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye yise ‘Kigali world tour’, Bruce Melodie yatangaje ko icyo azaririmbamo muri Canada ari iserukiramuco ‘African Music Festival’ rizabera i Edmonton.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 8 Ukwakira 2021 nta makuru menshi y’abandi bahanzi bazacyitabira arasohoka.

Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko afite ibitaramo bine bizazenguruka Isi ‘Kigali world tour’ gusa bibiri byagombaga kubera i Burundi byamaze kuvaho.

Bruce Melodie yari yemeje ibitaramo birimo bibiri by’i Burundi byagombaga kuba byaratangiye tariki 28-29 Kanama 2021 gusa biza guhagarara, icya Edmonton muri Canada ni tariki 8 Ukwakira 2021, mu gihe tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira i Dubai.

Kugeza ubu ibi ni byo bitaramo bimaze kwemezwa mu gihe byitezwe ko hashobora kwiyongeraho n’ibindi.

Bruce Melodie atangaje iki gitaramo kizabera muri Canada mu gihe impaka zikiri zose mu bakurikiranira hafi iby’umuziki batemeranya ku masezerano ya miliyari aherutse gusinya yo kwamamaza sosiyete icuruza ibiribwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bruce Melodie agiye gutarama muri ‘African Music Festival’, Iserukiramuco rizabera muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .