00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yavuze akari imurori, se yamubujije kubyara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2021 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears, yavuze ko kubera ukuntu se James ‘Jamie’ Parnell Spears ufite uburenganzira bwo kumugenzurira imitungo no kumukurikirana mu muziki yagiye amufata, byatumye ahura n’ihungabana.

PageSix yandika amakuru yiganjemo ay’ibyamamare muri Amerika yatangaje ko uyu muhanzikazi ibi yabivugiye mu rukiko ubwo yasobanuraga byimbitse impamvu yifuza ko kuva mu maboko ya se burundu ntabe ariwe ukomeza kumugenzura no kumurikirana.

Britney Spears yabwiye urukiko rwa Los Angeles kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena ko yifuza ko se afungwa kuko yagiye amuhohotera akamufata nabi bitari ibya kimuntu.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu njyana ya Pop yasobanuye ko yashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Ati “Data akunda kuyobora, ntatinya no kuba yababaza umukobwa we inshuro 100.000%. Papa cyangwa undi uri mu byo kungenzura ndetse n’abandeberera inyungu bagize uruhare mu kumpana ubwo nangaga kujya mu bitaramo, bakwiriye kujya muri gereza.”

“Narabeshye ndetse mbwira Isi ko meze neza kandi nishimye. Nateshejwe agaciro. Narahungabanye. Ntabwo nishimye. Ntabwo nsinzira. Ndarakaye. Ni ubusazi. Narahungabanye. Ndarira buri munsi.”

Yakomeje avuga ko ashaka kuvanwa mu maboko ya se nta yandi mananiza abayeho nta n’irindi genzura.

Ati “Mu by’ukuri nizera ko ubu burenganzira bwo kugenzura imitungo no kunkurikirana mu muziki ari ukumpohotera. Ni icyifuzo cyanjye n’inzozi kuba ibi byose byashyirwaho iherezo.”

Britney Spears afata kumushyira mu maboko ya se nk’icuruzwa ry’abantu, n’ibindi bintu umuntu akora atabishaka ndetse ibintu bye nka telefoni, passport, amafaranga n’ibindi bikaba byafatirwa.

Yavuze ko adakwiriye kuba umucakara w’umuntu uwo ariwe wese, ahubwo agomba kuba umuntu ushobora kwifatira imyanzuro.

Yavuze ko yashatse kurushinga n’umukunzi we Sam Asghari bakaba banabyarana umwana ariko ntibimukundire kuko nta ruvugiro afite rwo gukora ikintu cyose yigenga.

Britney yaherukaga kuvugira mu rukiko mu 2019 ariko ibyo icyo gihe yavuze ntabwo byigeze bimenyekana mu itangazamakuru kuko yabikoreye mu muhezo. Yavuze ko iyaba yarumviswe atari kugaruka mu rukiko.

Yabwiye umucamanza Brenda Penny ati “Ndashaka kwiyumvamo ko numviswe ndetse ndakubwira ibi na none, ushobora noneho kumva uburemere n’ingano ndetse no kwangiza bankoreye.”

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje.

Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2019 se niwe wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Muri Nzeri 2019 yasimbuwe by’agateganyo na Jodi Montgomery kubera ibibazo by’ubuzima ariko muri Mutarama 2020 James "Jamie" Parnell Spears arongera asubirana umwanya we.

Ubusanzwe se wa Britney yafatanyaga na sosiyete ya Bessemer Trust isanzwe ireberera inyungu mu bijyanye n’imitungo imiryango myinshi ku Isi irenga 2500, ariko mu Ugushyingo 2020 iyi sosiyete yambuwe ubu burenganzira abusigarana wenyine.

Muri Werurwe uyu mwaka Britney yasabye ko Jodi Montgomery yasimbura burundu se mu bamureberera inyungu gusa n’iyo byabaho se yasigara ariwe ucunga amafaranga y’uyu muhanzi.

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko Umucamanza yavuze ko Britney agomba kwandika ubusabe agaragaza ko ashaka ko habaho impinduka mu kumureberera inyungu.

Mu mategeko bizamusaba ko agaragaza ko afite ubushobozi bwo kuba yagira amahitamo ye akanifatira ibyemezo.

Ahabereye urubanza kuri uyu wa Gatatu abafana barenga 100 bari bahateraniye bamagana kuba Britney amaze imyaka 13 nta burenganzira afite bwo kwifatira imyanzuro. Ni mu ntero yatangijwe mu bihe byashize yiswe ‘Free Britney now’ cyangwa se ‘Muhe uburenganzira Britney’ aho baba basaba ko ubuzima bwe abantu baburimo babuvamo.

Britney w’imyaka 39 afite abana babiri barimo Sean Preston Federline na Jayden James Federline ariko yarabambuwe ntabwo abana nabo ndetse kubasura abisabira uburenganzira.

Britney Spears ashaka ko se ava mu bamureberera inyungu
Se wa Britney Spears amaze imyaka 13 amukurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .