00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yambitswe impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we witwa Sam Asghari.

Umuhanzikazi Britney Spears yashyize amashusho hanze agaragaza ko yambitswe impeta n’umukunzi we.

Sam Asghari w’imyaka 27, na we yagaragaje ko yishimiye kwambika impeta Britney Spears. Sam asanzwe ari umutoza w’imyitozo ngoramubiri n’umukinnyi wa filime.

Aba bombi bamenyanye mu 2016 ubwo hajyaga gufatwa amashusho y’indirimbo za Britney.

Spears w’imyaka 39 yarushinze inshuro zigera kuri ebyiri. Mu 2004 yasezeranye n’inshuti ye yo mu bwana bwe, Jason Alexander mu birori byabereye muri Las Vegas, baza gutandukana. Muri uwo mwaka yaje gushyingiranwa na Kevin Federline, babyaranye abana babiri bakaza gutandukana mu mwaka wa 2007.

Britney amaze iminsi mu manza na se Jamie Spears, ashaka ko arekura inshingano zizwi nka ‘Conservatorship’. Mu minsi yashize uyu mubyeyi yanditse ubusabe agaragaza ko ashaka kureka inshingano zo gukomeza kumugenzura mu buzima busanzwe no mu muziki.

Britney yigeze kuvuga ko yashatse kurushinga n’umukunzi we Sam Asghari bakaba banabyarana umwana ariko ntibimukundire kuko nta ruvugiro afite rwo gukora ikintu cyose yigenga.

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje.

Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Kuva mu 2008 kugeza muri uyu mwaka se niwe wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Britney w’imyaka 39 afite abana babiri barimo Sean Preston Federline na Jayden James Federline ariko yarabambuwe ntabwo abana nabo ndetse kubasura abisabira uburenganzira.

Britney yambitswe impeta n'umukunzi we
Britney Spears yambitswe impeta y'urukundo nyuma yo gutandukana n'abandi bagabo babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .