00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears mu ntambara ikomeye imuganisha ku kwigenga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Spears akomeje inkundura ashaka kwigenga ku mutungo we n’ibindi bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ubwa gihanzi.

Aheruka kubwira urukiko byinshi bijyanye n’ihohoterwa yakorewe ndetse anatunga agatoki se James ‘Jamie’ Parnell Spears ufite uburenganzira bwo kumugenzurira imitungo no kumukurikirana mu muziki ko yagiye amufata nabi, bigatuma ahura n’ihungabana.

The New Yorker yatangaje ko nyina w’uyu muhanzikazi witwa Lynne Spears, kubera ibibazo umukobwa we yagiye anyuramo yagiye agira ibyiyumviro bitandukanye.

Ati “Nagiye ngira ibyiyumviro bivanze kuri buri kimwe. Ntabwo nzi icyo gutekereza. Ni umubabaro mwinshi n’impungenge nyinshi.”

Yanavuze ko umukobwa we mbere ho umunsi umwe ngo yumvikane mu rukiko atanga ubuhamya, yabanje guhamagara Polisi akishinganisha avuga ko akorerwa ihohoterwa mu kumugenzurira imitungo n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe.

Se wa Britney aheruka guhakana ibyo umukobwa amushinja birimo no kuba yaranze ko abyarana n’umusore bakundana.

Nyamara mu minsi ishize sosiyete ya Bessemer Trust yari isanzwe ireberera inyungu mu bijyanye n’imitungo uyu mukobwa ifatanyije na se iheruka gusohora itangazo igaragaza ko itagishaka kumukurikiranira imitungo ndetse umucamanza wa Los Angeles ahita abibemerera.

Mu nyandiko People yabonye yandikiye urukiko, iyi sosiyete yavuze ko nyuma y’ubuhamya bwa Britney yahisemo kuba ivuye mu bamureberera inyungu.

Muri Mata uyu mwaka Britney yari yasabye ko yazaburanira mu ruhame ndetse ku wa 23 Kamena biza kuba aho yatanze ubuhamya bwababaje benshi bakavuga ko akwiriye guhabwa ubwigenge.

Nyuma yaho iyi sosiyete ikuyemo akayo, se wa Britney niwe usigaye areberera inyungu umukobwa we ariko bitegerejwe ko hari icyo urukiko ruzanzura mu gihe kiri imbere.

Kuva Britney yatanga ubuhamya bwe mu rukiko, abantu batandukanye barimo ibyamamare bagaragaje ko ibyo yakorewe bidakwiriye cyane cyane ubwo yavugaga ko se amugenzura kugeza aho yamubujije kubyarana n’umukunzi we.

Nka Justin Timberlake yaranditse ati “Nyuma y’ibintu byose twabonye tugomba gushyigikira Britney kuri iyi nshuro. Twirengagije ahahise hacu ibyiza cyangwa se ibibi ndetse tukirengagiza uko igihe gishize kingana. Ibiri kumubaho ntabwo bikwiye. Nta mugore ukwiriye kubuzwa uburenganzira ku mubiri we. Nta muntu ukwiriye kubuzwa uburenganzira kugeza aho yaka uburenganzira kuri buri kintu yakoreye cyane.”

Abandi barimo Mariah Carey, Rose McGowan, Missy Elliott, Meghan McCain, Brandy, Khloé Kardashian, Halsey n’abandi benshi bagaragaje ko Britney Spears akwiriye kwigenga.

Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2019 se niwe wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Muri Nzeri 2019 yasimbuwe by’agateganyo na Jodi Montgomery kubera ibibazo by’ubuzima ariko muri Mutarama 2020 James "Jamie" Parnell Spears arongera asubirana umwanya we. Ubusanzwe se wa Britney yafatanyaga na sosiyete ya Bessemer Trust mu kumureberera inyungu none yakuyemo akayo.

Britney amaze igihe ashyiditse na se mu nkiko
Britney Spears ashaka ko se ava mu bamureberera inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .