00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears arakekwaho gukubita umukozi we wo mu rugo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kanama 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerika wamamaye muri Pop, Britney Spears ari gukorwaho iperereza na Polisi yo muri iki gihugu, akekwaho gukubita umwe mu bakozi be bo mu rugo.

Ubuyobozi bwo muri California aho uyu muhanzikazi atuye ku wa Mbere bwakiriye telefoni y’umwe mu bakozi b’uyu muhanzikazi wavugaga ko we na nyirabuja bagiranye amakimbirane akamukibita. Gusa, nta n’umwe muri aba bombi wakomeretse nk’uko TIME yabitangaje.

Iki Kinyamakuru cyatangaje ko ikirego cyashyikirijwe ubuyobozi ariko mu minsi iri imbere kikazanashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo uyu muhanzikazi atangire gukurikiranwa mu nkiko.

Umwunganizi wa Spears, Matthew Rosengart, yavuze ko iki kirego nta shingiro gifite cyane ko ari ibintu byavugiwe kuri telefoni kandi buri wese yahamagara ubuyobozi arega umuntu nta kibazo kidasanzwe cyabaye.

Yavuze ko ikindi kigaragaza ko ari ibintu bidafatika ari uko nta bikomere urega yigeze agira. Yasabye ko iki kirego cyahita gihagarikwa.

Britney Spears asanzwe aba ahitwa Thousand Oaks muri California. Uyu muhanzikazi w’imyaka 39 amaze igihe mu nkiko na se. We na Jamie Spears umubyara bari bamaze igihe bahanganye uyu mukobwa ashaka kwigenga. Mu minsi ishize se yemeye gutanga inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’, nyuma y’igihe cy’imyaka 13 yari amaze atabikozwa.

Kuva mu 2008 kugeza uyu munsi se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Aba bombi bamaze igihe bashyiditse mu nkiko ndetse Britney ashaka ko yamburwa uyu mwanya nta yandi mananiza.

Britney Spears arakekwaho gukubita umukozi we wo mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .