00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears akomeje kugorwa no kuva mu maboko ya se

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Kanama 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Britney Spears akomeje kurwana inkundura na se Jamie Spears yo gushaka uko yakwigenga n’ubwo bikimugoye kuko umucamanza yamutsembeye akanga ko se akurwa ku mwanya wo kumurikiranira ubuzima mbere y’urubanza ruteganyijwe muri Nzeri.

TMZ yatangaje ko uyu mugore w’imyaka 39 yagerageje gusaba umucamanza ko yakwihutisha urubanza kubera ko gutegereza biri kumugiraho ingaruka.

Iki kinyamakuru cyanavuze ko yanasabye ko se yakwamburwa uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe mu cyiswe ‘Conservatorship’. Ibi byose yavugaga ko byaba byiza bibaye muri uku kwezi, se akaba ahagaritswe by’igihe gito mu gihe muri Nzeri hategerejwe urubanza ruzafata imyanzuro ntakuka.

Mat Rosengart uburanira Britney Spears yavuze ko gukomeza kureka se w’uyu muhanzikazi akamukurikirana na byo ubwabyo biri kumwangiza mu mutwe.

Umucamanza ntabwo yigeze avuga impamvu yanze ubusabe bwa Spears n’umwunganizi we mu mategeko. Biteganyijwe ko Britney azajya mu rukiko ku wa 29 Nzeri 2021.

Kuva mu 2008 kugeza uyu munsi se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Aba bombi bamaze igihe bashyiditse mu nkiko ndetse umukobwa we ashaka ko yamburwa uyu mwanya nta yandi mananiza.

Britney Spears na se bakomeje kubana nk'injangwe n'imbeba nyuma y'uko basabye gutandukana byeruye, uyu mubyeyi agahagarika gukurikirana inyungu z'umwana we mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .