00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears agiye kuvuga akari mu nda y’ingoma ku kibazo cye na se

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2021 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears, akomeje ihangana hagati ye na se mu nkiko ashaka ko yamburwa uburenganzira bwo kumugenzurira imitungo ndetse yiteguye kuvuga byinshi mu rukiko kuri iki kibazo.

TMZ yatangaje ko Britney Spears hari amakuru menshi yifuza kubwira urukiko ku byerekeranye n’uburenganzira bwa se bwo kumugenzurira imitungo.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzikazi yabwiye iki kinyamakuru ko yarakariye se ndetse bakaba batakivugana na gato. Ibi byose ngo byaturutse ku kuba yarakuze asa nk’utari mu buzima bwe nk’umubyeyi ahubwo agahoza nyina ku nkeke.

Ntabwo iki kinyamakuru cyahawe neza amakuru y’ibyo uyu mukobwa yifuza kuvuga mu rukiko gusa cyateguje ibiganiro birambuye mu gihe Britney azaba ari kuganira n’umucamanza.

Mu rukiko ku wa Kabiri tariki 27 Mata, uburanira Britney Spears, Samuel Ingham III, nibwo yabwiye Urukiko Rukuru rw’i Los Angeles ko uyu muhanzikazi wamamaye muri Pop yasabye ko yazavuga vuba aha imbere y’umucamanza, ndetse yemeranya n’umucamanza Brenda Penny ko nta kibazo mu rubanza ruzaba ku wa 23 Kamena Britney yazahabwa ijambo.

Izaba ari inshuro ya mbere mu gihe kirenga umwaka umwe uyu mukobwa w’imyaka 39 avugiye mu rukiko kandi hari n’itangazamakuru.

Ubwo yaherukaga kuvuga byari ku wa 10 Gicurasi 2019 gusa icyo gihe ibyo yavugiye mu rukiko ntabwo byigeze bimenyekana mu itangazamakuru.

Mu minsi ishize, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuhanzi Britney Spears, bwo kwambura se uburenganzira bwo kumugenzurira imitungo. Ni mu rubanza rwabereye i Los Angeles, aho umucamanza Brenda Penny yatesheje agaciro ubusabe bwa Britney, bw’uko se Jamie Spears yakwamburwa inshingano zo kumureberera inyungu.

Gusa, icyo gihe yavuze ko hashobora gufatwa undi mwanzuro, nyuma yo kumva ibintu bitandukanye bigaragaza ibimenyetso by’uko uyu mubyeyi akwiye gukurwa ku nshingano burundu cyangwa se agahagarikwa by’igihe gito.

Britney yari yasabye ko sosiyete ya Bessemer Trust isanzwe ireberera inyungu imiryango myinshi ku Isi irenga 2500, yafatanya na se kumucungira imitungo, ariko abunganizi be bavuga ko se yanze gukorana n’iyi sosiyete.

Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we ucunga imitungo wemewe n’amategeko w’uyu mukobwa, mu gihe undi yatangiye inkundura yo kugaragaza ko atanyuzwe nabyo ndetse ashaka ko bihinduka.

Tariki 10 Ugushyingo 2020, BBC yatangaje ko mu rukiko, umwunganizi wa Britney Spears yavuze ko “uwo aburanira nta mikoranire myiza afitanye n’umubyeyi we”, akomeza avuga ko bamaze igihe kinini badacana uwaka.

Uwunganira Jamie Spears, Vivian Thoreen, we yavuze ko impamvu Britney Spears atakivugana na se, ari uko umwuganizi we yabimubujije.

Thoreen yatanze ikimenyetso cy’uko kuva se wa Britney Spears yatangira kumucungira umutungo, yari mu bihe bikomeye ndetse ari mu manza aburana miliyoni z’amadorali, ariko kuva yafata inshingano, umukobwa we afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 60$.

Kuva mu 2008 Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibindi byemezo bijyanye n’akazi k’ubuhanzi asanzwe akora, nk’uko byagetegetswe n’urukiko.

Ibi bibaho iyo umuntu atagifite ububasha bwo kwifatira ibyemezo, kubera ibibazo bitandukanye birimo kwibagirwa no kugira ibibazo byo mu mutwe.

Ibibazo nk’ibi Britney Spears yatangiye kubigaragaza mu 2007, ubwo yamaraga gutandukana na Kevin Federline wari umugabo we. Icyo gihe yambuwe abana be babiri, yemererwa kubasura gusa.

Hari igihe yavuzwe mu itangazamakuru yakubise umufotozi, ndetse yajyanywe no mu bigo byakira ababaswe n’ibiyobyabwenge. Byagiye irudubi ubwo yiyogosheshaga umutwe akamaraho umusatsi wose, ibintu atari azwiho.

Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, bituma mu 2008 urukiko rutegeka ko atangira kugenzurwa na se n’umunyamategeko we.

Igihe amaze arebererwa inyungu na se, yasohoye album eshatu ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri kugira ngo ajye ataramira muri Casino y’i Las Vegas. Yanabaye umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri The X Factor.

Nyuma y’imanza amazemo iminsi abafana be batangije icyo bise ‘#FreeBritneyMovement’ aho bavuga ko yafashwe na se nk’imbohe. Nyina wa Spears witwa Lynne Spears yandikiye urukiko arubwira ko umukobwa we adakwiriye gushyirwaho agahato ngo yubahe ibyo se yifuza.

Britney Spears afite imyaka 38, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi kandi bafite igikundiro cyihariye. Mu gihe amaze mu muziki, afite umwihariko wo kuba yarakomeje guhanyanyaza mu gihe benshi mu rungano rwe bawushyize ku ruhande.

Nyina wa Britney, Lynne Spears na se Jamie Spears babanye guhera mu 1976 kugeza mu 2002.

Spears yatangiye umuziki mu 1992, yamamara mu bihangano birimo ‘Womanizer’, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’ibindi byatumye agira igikundiro ku Isi yose. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Ku wa 5 Gashyantare 2021, New York Times yashyize hanze filime mbarankuru igaruka ku buzima bwose yanyuzemo burimo kumenyekana kwe, kwamburwa uburenganzira bwo kwicungira imitungo n’ibindi byinshi.

Yiswe ‘Framing Britney Spears. Iyi filime imara iminota 74. Uyu muhanzikazi mu myaka yashize yanzuye ko atazongera kuririmba mu bitaramo mu gihe se azaba agikomeje kumucungira imitungo no kumurikirana.

Abantu bakomeje gusabira uyu muhanzikazi kwigenga ku mitungo ye
Britney Spears amaze iminsi ahanganye na se mu nkiko
Britney Spears na se umaze imyaka 12 amureberera inyungu ntibavuga rumwe
Mu minsi ishize, abafana bateraniye hanze y'urukiko i Los Angeles bavuga ko Britney Spears akwiriye guhabwa uburenganzira bwe
Uyu mukobwa na se ntabwo babanye neza muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .