00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears agiye guhagarika umuziki burundu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Larry Rudolph wabaye ‘manager’ w’igihe kirekire mu by’umuziki w’umuhanzikazi Britney Spears yahishuye ko atakiri umwe mu bamureberera inyungu anavuga ko na we ubwe ateganya kuva mu muziki byeruye mu gihe cya vuba.

Yabitangaje mu ibaruwa yabonywe bwa mbere n’ikinyamakuru Deadline aho yanditse agaragaza ko atakomeza kuba umujyanama [manager] w’uyu muhanzikazi kandi ateganya kuva mu muziki mu minsi iri imbere.

Ati “Hari hashize umwaka n’igice kuva ubwo Britney nanjye twavuganaga akambwira ko ashaka gufata ikiruhuko. Uyu munsi namenye ko Britney ateganya kureka umuziki burundu mu buryo bweruye. Nari nahawe akazi ku busabe bwe ngomba kumufasha mu by’umuziki ndetse no kumushyigikira mu rugendo muri muzika.”

Yakomeje avuga ko atakomeza kumubera umujyanama kandi yararetse umuziki, ati “Ndetse nka manager we mu muziki, nizera ko biri mu nyungu ze kuba nareka inshingano zanjye kuko zitagikenewe. Mwakire iyi baruwa nko kwegura kwanjye ku mugaragaro.”

Iyi baruwa yanayigeneye abarimo se w’uyu muhanzikazi, Jamie Spears, uri mu bakurikirana imitungo ye n’umunyamategeko w’uyu muhanzikazi Jodi Montgomery.

Rudolph ntiyigeze agaragara mu bacunga ibintu byose bya Britney birimo no kumenya ubuzima bwe bwa buri munsi uko yitwara [Conservatorship], ibintu uyu muhanzikazi aheruka kuvuga mu rukiko ko atagikeneye ndetse akanavuga ko abifata nko kumuhohotera, ahubwo yari umujyanama mu by’umuziki gusa.

Rudolph yakoranye na Spears guhera mu 1995 ndetse anamufasha mu muziki ku buryo yabaye icyamamare kurusha uko bahuye ameze. Uyu mugabo yanafashije abandi bahanzi barimo itsinda rya Aerosmith, Miley Cyrus, Justin Timberlake, Backstreet Boys, 98 Degrees, O-Town, will.i.am, Toni Braxton, Nicole Scherzinger, Swizz Beatz na Kim Petras.

Muri Gicurasi 2019, Britney Spears, yahagaritse kongera kuririmbira ku rubyiniro mu bitaramo ndetse icyo gihe hari amakuru yavugaga ko bishobora kuba bitazongera kubaho ukundi.

Yari afite ibitaramo muri Gashyantare ariko ntiyabyitabira kubera impamvu yavuze ko zirimo n’iz’uburwayi.

Hagati ya 2007 na 2008, Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga no guhuzagurika mu bwonko bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we.

Amaze iminsi mu manza aburana na we ku bijyanye no kongera gusubirana uburenganzira ku gucunga imitungo ye. Sosiyete ya Bessemer Trust yari isanzwe ireberera inyungu mu bijyanye n’imitungo uyu mukobwa ifatanyije na se iheruka gusohora itangazo igaragaza ko itagishaka kumukurikiranira imitungo ndetse umucamanza wa Los Angeles ahita abibemerera.

Britney Spears afite imyaka 39, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi mu njyana ya Pop.

Britney Spears ari mu bahanzikazi bagize igikundiro mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .