00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Marília Mendonça wari ikirangiriye muri muzika yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Brésil, Marília Mendonça, yaguye mu mpanuka y’indege ubwo yari agiye mu gitaramo we n’abo bari kumwe bahise bapfa.

Mendonça wari ufite imyaka 26 asize umwana w’umuhungu ufite umwaka umwe.

Kugeza ubu icyateye impanuka ntikiramenyekana nubwo Sosiyete yitwa Minas Gerais ikora mu bijyanye n’amashanyarazi, yatangaje ko indege ya Mendonça yagonze urutsinga rw’amashanyarazi rwari ku munara wayo.

Umuyobozi wa Polisi mu gace indege yaguyemo, Ivan Lopes, yavuze ko hakiri kare kugira ngo hemezwe nyir’izina icyateye impanuka ariko avuga ko kugeza ubu icyamenyekanye ari uko hari ikintu indege yabanje kugonga mbere yo kugwa.

Abantu b’ibyamamare bakomoka muri Brésil barimo Neymar Santos Junior, bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzikazi wakundaga kuririmba ku bijyane no kongerera ubushobozi igitsina gore.

Mu 2019 na 2020, Mendonça ni we muhanzi wo muri Brésil ufite indirimbo zumviswe cyane kuri Spotify.

Indege yaguyemo nta muntu wigeze avamo ari muzima
Marília Mendonça ni umwe mu bahanzi bari bakunzwe muri Brésil
Urupfu rwa Mendonça rwashegeshe abantu benshi bo muri Amerika y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .