00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Bouncer” yabereye ibamba Rihanna amubuza kwinjira mu kabyiniro atubahirije ibyo yamusabye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna n’umukunzi we Rakim Athelaston Mayer [A$AP Rocky] bangiwe kwinjira mu kabyiniro ka New York nyuma yo gusabwa gutanga ibyangombwa ntibabikore.

Aba bombi bangiwe kwinjira muri aka kabyiniro ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Rihanna na A$AP Rocky babazwa n’urinda umutekano [bouncer] ibibaranga, akabangira kwinjira batarabyerekana.

Nyuma aba bombi baje kwemererwa kwinjira muri aka kabyiniro ndetse bagaragara bagaragarizanya urukundo.

Muri Gicurasi ni bwo A$AP Rocky yemeje ko akundana n’umuhanzikazi Rihanna nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bafitanye umubano wihariye.

Uyu musore yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe gusa ntiyigeze abivugaho byinshi.

A$AP Rocky yatangaje ko yishimiye kuba ari mu rukundo n’umuntu umwe by’umwihariko. Ati “Niwe wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha. Ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umupapa utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.”

A$AP na Rihanna bari basanzwe ari inshuti magara ndetse bakunze kwibazwaho cyane mu itangazamakuru guhera mu 2013.

Amakuru y’uko Rihanna yaba yongeye gusubira mu rukundo yaje nyuma yaho muri Mutarama 2020 yatandukanye n’umuherwe Hassan Jameel bakundanaga.

Rocky yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bacuditse mu 2017 ndetse n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.

Rihanna uhuza umuziki n’ubushabitsi we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye harimo Umufaransa Karim Mostafa Benzema ukinira Real Madrid, abahanzi Eminem na Drake, DiCaprion na Lewis Hamilton. Yavuzwe cyane akundana na Chris Brown batandukanye bavushanyije amaraso.

Umuhanzikazi Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky bangiwe kwinjira mu kabyiniro ka New York nyuma yo kwanga kwerekana ibyangombwa
Nyuma baje kwemererwa kwinjira muri aka kabyiniro, banagiranyemo ibihe byiza
Rihanna na Rocky bamaze igihe gito bimenyekanye ko bakundana mu buryo bweruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .