00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Muku yasinyishije undi muhanzikazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibiri batandukanye na Clarisse Karasira, Sosiyete ifasha abahanzi ya Alain Muku, izwi nka Boss Papa, yamaze gusinyisha umuhanzikazi mushya witwa Rukundo Agnes.

Rukundo urangije amashuri yisumbuye mu bwarimu, asanzwe atuye mu karere ka Nyagatare.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yandikiye Alain Muku amusaba ubufasha, undi nawe amusaba kumwoherereza ibihangano bye bityo akumva impano ye.

Nyuma yo kohereza amajwi aririmba agashimwa, yahise atangirana imikoranire na Boss Papa ya Alain Muku, kugeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo na ‘Motari’ aherutse gusohora.

Indirimbo ‘Motari’ yasohotse ikurikira ‘Subira ku isoko’ ari nayo uyu mukobwa yahereyeho ubwo yatangiraga umuziki.

Rukundi Agnes mushya mu muziki w’u Rwanda yavuze ko atigeze atekereza ko ari we mukobwa usimbuye Clarisse Karasira, icyakora ahamya ko agiye gutera ikirenge mu cye kugira ngo nawe azamure impano ye.

Ati “Njye nari umufana wa Clarisse Karasira, nakundaga ibihangano bye, kuba rero ngiye kunyuza ikirenge aho yanyuze binteye ishema kandi nzaharanira gukora neza.”

Uyu mukobwa utigeze ushaka kuvuga ku masezerano yagiranye na Boss Papa, yahamije ko usibye kuba Alain Muku azamufasha nk’umuhanzi, azanabikora mu bundi buzima busanzwe.

Rukundo Agnes yasohoye indirimbo nshya 'Motari'
Rukundo Agnes ni umuhanzikazi mushya muri Boss Papa ya Alain Muku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .