Bonhomme yamuritse Album y’indirimbo yahimbiye Inkotanyi afashwa n’abarimo Mariya Yohana na Clarisse Karasira (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bonhomme wamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, yashyize haze umuzingo w’indirimbo yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 3 Nyakanga 2019, muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Cyari cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye bose bari baje kwishimira intambwe igihugu kimaze kugeraho nyuma yo kubohorwa na FPR Inkotanyi, bose bacinya akadiho mu buryo buhambaye.

Uyu muhanzi yafashijwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo Maji Maji [Nkurunziza] wamamaye muri Army Jazz Band, Mariya Yohana, Clarisse Karasira na Cyusa Ibrahim uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu njyana gakondo.

Mariya Yohana yishimiwe mu bihangano bitandukanye ageze ku ndirimbo yise ‘Intsinzi’ byo biba akarusho; iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ifatwa nk’ubuhanuzi yabonye ko FPR Inkotanyi zigiye gufata igihugu akayiririmba urugamba rutangiye kandi ibyo yahanuye bikaza kuba impamo.

Cyusa wakurikiye uyu mubyeyi nawe yishimiwe mu bihangano bye bitandukanye birimo n’indirimbo aherute gushyira hanze yaririmbiye umukuru w’igihugu Paul Kagame yise ‘Migabo’.

Karasira Clarisse nawe yaje akorera mu ngata aba bahanzi yahogoje benshi mu ijwi rihambaye ryibutsa benshi abahanzikazi bakanyujijeho mu muziki gakondo w’u Rwanda, ahita yanzika n’indirimbo yise ‘Twapfaga Iki’ asoreza ku yo aheruka guhimbira ingabo za FPR Inkotanyi yise ‘Imitamenwa’, asaba abantu bose gufatanya nawe.

Bonhomme wari utegerejwe cyane niwe wakurikiyeho aza mu mwambaro uri mu isura y’uw’Inkotanyi aririmba indirimbo ze zitandukanye ziri kuri iyi album ye nshya igizwe n’indirimbo umunani.

Hari aho yageze uyu muhanzi aririmba apfukanye ari imbere y’ingabo zamugariye ku rugamba avuga ko yakoze ibi mu rwego guha icyubahiro izi ngabo kuko zatanze byinshi birimo n’ingingo zazo kugira ngo u Rwanda rube rutengamaye muri iki gihe.

Bamwe mu babaye abasirikare mu ngabo za FPR Inkotanyi nka Munyanshoza Dieudonne ndetse Maji Maji [Nkurunziza] nabo batumye benshi bizihirwa muri uyu mugoroba wari wahariwe kuvuga ibigwi by’Inkotanyi no kureba ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rubohowe.

Mu kiganiro Bonhomme wari wateguye iki gitaramo yagiranye na IGIHE nyuma yacyo yavuze ko iyi album yayise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ kubera ko yabuze ikindi gisobanuro yaha Inkotanyi, yasanze nta rindi zina rikwiye izi ngabo agereranyije naho zakuye igihugu.

Yakomeje avuga ko yajyaga aririmba ku ndirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma noneho yifuza no kuririmba izivuga ku bakuwe mu menyo ya rubamba n’Inkotanyi.

Ati ‘Ubundi mbere nari umuhanzi uririmba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nkakunda kuvuga kuri ayo mateka nyuma ndavuga nti ariko nta buryo naririmba kuri Jenoside ariko noneho nkavuga ko hari ababashije kurokoka, niyo mpamvu navuze ngo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ hanyuma nkasa nkubihuza n’uko abantu bari mu rupfu nyuma bakaza kugira ubuzima.”

Nawe avuga ko yarokowe n’Inkotanyi aho yari i Shyogwe mu karere ka Muhanga aho yamaze igihe yihishe.

Ati “Njye mvuka ku Mayaga, twarahunze rero tugiye Kabgayi njye nza gusigara i Shyogwe, nasigayeyo ndihishahisha nyuma nza kugira amahirwe mbona umuntu umpisha kugeza igihe Inkotanyi ziziye. Ni amahirwe nagize adasanzwe Inkotanyi zirandokora.”

Yavuze ko guseruka yambaye umwambaro wa gisirikare yashakaga kongera gukumbuza abamureba ‘Inkotanyi’ zabohoye igihugu.

Ati “Guseruka nambaye umwambaro wa gisirikare, siwo Inkotanyi zambaraga ariko ni umwenda w’ishyamba. Mba nifuza kwibutsa abantu bandeba ngo bongere bakumbure ‘Inkotanyi’ za cya gihe.”

Bonhomme kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga yerekeje mu Bubiiligi naho kuhakorera igitaramo nk’iki kizaba kuri uyu wa Gatandatu ndetse arateganya gukora ibindi byo kumurika iyi album ye mu karere ka Gicumbi na Huye mu minsi iri imbere.

Bonhomme wari wateguye iki gitaramo yavuze ko iyi album yayise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ kubera ko yabuze ikindi gisobanuro yaha Inkotanyi
Bonhomme yamuritse album yahimbiye ingabo za FPR Inkotanyi
Bonhomme yapfukanye aha icyubahiro ingabo zamugariye ku rugamba
Bonhomme yaririmbye imwe mu ndirimbo apfukamye ashimira ingabo zamugariye ku rugamba ubwitange zagize
Clarisse Karasira yashimishije benshi mu ndirimbo ze yaririmbye
Cyusa uvukana na Stromae yaririmbye indirimbo yahimbiye Paul Kagame nayo yizihira benshi
Cyusa yacinye akadiho karahava yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 25 rubohowe
Ingabo zamugariye ku rugamba zari ziri muri iki gikorwa
Maji Maji yashimishije benshi mu ndirimbo zivuga ibigwi ingabo z'igihugu
Mariya Yohana yaririmbye iyo yise 'Intsinzi' abantu benshi barataraka
Urubyiruko rwataratse karahava rwishimira aho u Rwanda rugeze uyu munsi

Amafoto: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza