00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blake Shelton na Gwen Stefani bakoze ubukwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi b’Abanyamerika Blake Shelton na Gwen Stefani, barushinze mu mpera z’icyumweru gishize.

CNN yatangaje ko aba bombi barushinze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma yaho mu Ukwakira 2020 bari bemeranyije kubana akaramata.

Gwen Stefani yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashimishijwe no kuba yarushinze. Ati “Tariki 3 Nyakanga 2021 inzozi zabaye impamo.”

Blake Shelton na Gwen Stefani, bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya ‘The Voice’ mu 2015. Bakoranye indirimbo zitandukanye zirimo “Go Ahead and Break My Heart”, “If I’m Honest” na “You Make It Feel Like Christmas”.

Banatwaye igihembo bari kumwe cya CMT Music Award babikesheje indirimbo “Nobody But You” bahuriyemo.

Gwen Stefani afite abana batatu barimo Kingston Rossdale, Zuma Nesta Rock Rossdale na Apollo Bowie Flynn Rossdale.

Shelton yatandukanye n’umugore we Miranda Lambert mu 2015 ndetse ni ubwa gatatu arushinze mu gihe umugore we ari ubwa kabiri. Gwen Stefani afite imyaka 51 mu gihe Blake Shelton ari 45.

Blake Shelton na Gwen Stefani bamaze igihe bakundana none bahisemo guhamya isezerano ryabo barushinga
Wari umunsi w'ibyishimo kuri aba bombi
Blake Shelton na Gwen Stefani bakoze ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .