00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birakekwa ko Kim Kardashian na Kanye West baba basubiranye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kim Kardashian na Kanye West bahoze babana nk’umugabo n’umugore bagaragaye basohokanye, bikekwa ko baba bongeye kubura umubano hagati yabo.

Babonywe nyuma yo kuva ahitwa Nobu Malibu aho basangiriye ibya nijoro bari kumwe n’uwitwa Tracy na Ray Romulus.

Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West niwe watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande abandi bari kumwe bari inyuma.

Muri Kanama ikinyamakuru Pagesix cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise ‘Donda’.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru yashyiraga ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Bagaragaye mu modoka imwe
Kim Kardashian na Kanye West bagaragaye basohokanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .