00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Billboard Music Awards 2021: The Weeknd yihariye ibihembo, Meghan Fox n’umukunzi we baratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haraye hatanzwe ibihembo bikomeye mu muziki bizwi ku izina rya Billboard Music Awards [BBMAs], aho umuhanzi The Weeknd yegukanye byinshi naho umuririmbyi Machine Gun Kelly n’umukunzi we Meghan Fox usanzwe ari umukinnyi wa filime bakora agashya ubwo batambukaga ku itapi itukura.

Ibi birori bitandukanye n’iby’umwaka ushize byabanje gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, bikaza kuba mu Ukwakira uwo mwaka. Iby’uyu mwaka byabaye hari abantu bake.

Umuririmbyi The Weekend wari uyoboye abandi ahatanye mu byiciro 16, yegukanye ibihembo 10 birimo icy’umuhanzi wahize abandi. Yanatwaye ibindi birimo icya top Hot 100 artist ndetse na Top Hot 100 Song abikesheje indirimbo ye yitwa “Blinding Lights”.

Itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo naryo ryatwaye ibihembo byose ryari rihataniye birimo Top Duo/Group, Top Song Sales Artist, Top Social Artist na Top Selling Song babikesheje indirimbo yabo yamamaye yitwa “Dynamite”.

Bad Bunny yatwaye ibihembo bine birimo icya Top Latin Artist, Top Latin Male Artist, Top Latin Album na Top Latin Song.

Umuraperi Bashar Barakah Jackson wamamaye nka Pop Smoke wapfuye ku wa 19 Gashyantare 2020, wari uri guhatanira ibihembo 10 yatwayemo bitanu birimo Top Billboard 200 Album biturutse kuri album ye Shoot for the Stars, Aim for the Moon. Yatwaye ibindi birimo Top New Artist, Top Rap Artist n’ibindi.

Umubyeyi w’uyu muraperi Audrey Jackson ni we wafashe ibihembo mu cyimbo cy’umuhungu we, arangije ati “Mwakoze guha icyubahiro indwanyi yanjye ntoya.”

Umuririmbyi P!nk yahawe igihembo cya Icon Award, uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane ze zirimo “Just Like a Pill”, “Get the Party Started” na “So What”. Yanaririmbye “Cover Me in Sunshine” ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka icyenda Willow.

Trae Tha Truth yahawe igihembo cy’umuntu wazanye impinduka cyiswe ‘Change Maker Award” mu gihe umuraperi Drake yahawe igihembo cy’umuhanzi w’ikinyecumi cyiswe “Decade Award”.

Mu kuzirikana imyaka 20 ya album ya Alicia Keys yitwa “Songs in A Minor” yagiye hanze mu 2001, uyu muhanzikazi yaririmbye muri ibi birori aho yahuje indirimbo ze mu buryo bwa medley zakunzwe

Mu mashusho yerekanywe mbere y’uko ajya ku rubyiniro, Michelle Obama amuvuga imyato, ati “Uyu ni umuririmbyi muto wavuganaga natwe ahantu henshi twabaga turi, ni bike mvuze muri byinshi mu minota itatu. Nari mbizi neza ko bitazaba ibya nyuma twumvise kuri Alicia Keys.”

Uretse ibi bihembo byatanzwe ariko ndetse no kwigaragaza ku rubyiniro kw’abahanzi, umuririmbyi mu njyana ya Rock, Machine Gun Kelly wari waje yisize amarangi y’umukara ku rurimi yatunguranye we n’umukunzi Megan Fox bararigatana ku ndimi n’ayo marangi akiriho; ubwo batambukaga ku itapi itukura.

Machine Gun Kelly yanatwaye muri ibihembo bya Best Rock artist na Best rock album.

Ibi bihembo bitangwa hagamijwe kwimishimira ibyo abahanzi batandukanye bagiye bageraho. Abahembwe n’abigaragaje ku rubuga rwa Billboard kuva ku wa 21 Werurwe 2020 kugeza ku wa 3 Mata 2021. Ibihembo nk’ibi byatanzwe bwa mbere ku wa 10 Gicurasi 1990.

Reba urutonde rwose rw’abegukanye ibihembo unyuze hano.

Alicia Keys yaririmbye yizihiza imyaka 20 ya album ye yakoze mu 2001
Drake yahawe igihembo nk'umuhanzi w'ikinyecumi
Machine Gun Kelly na Meghan Fox usanzwe ari umukinnyi wa filime batunguranye mu itangwa ry'ibi bihembo
Machine Gun Kelly yaje ururimi yarusize irangi
Meghan Fox n'umukunzi we ubwo bageraga ahabereye ibi birori mu Mujyi wa Los Angeles
Pink n'umukobwa we w'imyaka icyenda bashimishije benshi muri ibi birori
The Weeknd ni we muhanzi watwaye ibihembo byinshi
The Weeknd yatwaye ibihembo 10 muri 16 yari ahatanyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .