00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Cosby wabibumburiye abandi gufungwa mu nkundura ya "Me Too", yarekuwe biteza urunturuntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya w’Umunyamerika William Henry Cosby Jr wamenyekanye nka Bill Cosby warekuwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Pennsylvanie rumaze kumugira umwere ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina Andrea Constand amuhaye ibiyobyabwenge, abamushinjaga baragaragaje ko batabyishimiye.

Uyu mukambwe w’imyaka 83 yarekuwe kuri uyu wa Gatatu. Urukiko rwasobanuye ko urubanza rwa Cosby rwabayemo amakosa kuko mu 2018 yaburanishijwe ataragombaga kongera kuburanishwa ruhitamo gutesha agaciro ibyaha yashinjwaga.

Mu 2018 yari yahawe igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu na 10 ariko arajurira. Cosby ubwo yarekurwaga yagaragaye hanze y’urukiko ariko ntabwo yigeze avugana n’itangazamakuru.

Umunyamategeko we Jennifer Bonjean, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yishimiye kuba yavuye mu gihome nyuma y’imyaka itatu yari amazemo.

Ati “Arishimye kuba yarekuwe akaba agiye ari iwe. Iyi yari imyaka itatu igoye ku muryango we wose. Ni umugisha kuri we. Yavuze ko umutima uri gutera cyane.”

Bill Cosby yashyize ubutumwa kuri Twitter ashimira abantu bose bamubaye hafi.

Umuvugizi w’umuryango we Andrew Wyatt yagize ati “Nshaka gushimira Urukiko rw’Ikirenga rwabonye ukuri.”

Lisa Bloom uhagarariye batatu bashinjaga Cosby , yavuze icyemezo cyafashwe n’urukiko ari ‘nk’urushyi bakubiswe mu maso’ yemeza ko umunsi yarekuweho ugoye kuri we n’abo aburanira.

Victoria Valentino uri mu bashinjaga uyu musaza, mu nyandiko yasohoye yagaragaje ko atishimiye icyemezo cyafashwe na gato.

Ati “Narakaye cyane. Inda yanjye isa nk’ihambiriye. Umurimo twakoze mu kuzamura igitsinagore wateshejwe agaciro n’amakosa mu mategeko yakozwe n’urukiko.”

Gloria Allred wari uhagarariye abandi bashinja Cosby yavuze ko ibintu byabayeho bitari bikwiye.

Ati “Umutima wanjye by’umwihariko uri gutekereza kuri abo batanze ubuhamya ku byaha byose byashinjwaga Cosby. Nari mpagarariye benshi batanze ubuhamya bwabo.”

Cosby yarekuwe kuko mu 2005 yari yasezeranyijwe na Bruce Castor wari umushinjacyaha muri icyo kirego cyatanzwe bwa mbere muri uwo mwaka, ko atazongera kugikurikiranwaho.

Yamusabye kwemera ibyo atakoze akabihamya nk’ibyo yakoze, ibintu Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko binyuranyije n’itegeko nshinga. Mu 2006 nabwo Cosby yishyuye miliyoni 3 $ kuri icyo kirego yizera ko atazongera gukurikiranwa.

Mu 2015 ubwo Kevin R. Steele yasimburaga Bruce Castor ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wa Montgomery County, yahise yubura icyo kirego. Urukiko rwanzuye ko Ubushinjacyaha bwakoze amakosa muri icyo kirego, ari nayo yashingiweho Bill Cosby arekurwa kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe.

Bill Cosby ni umwe mu byamamare byatamajwe mu nkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa. Iyi nkubiri yatangiye kugira ubukana mu 2006 binyuze ku rubuga rwa MySpace. Cosby niwe wa mbere wakatiwe igifungo mu bihe bya “Me Too”.

Mu myaka itatu ishize ‘Mee too’ yatumye hafungwa ibyamamare birimo Harvey Weinstein wubatse amateka i Hollywood, umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R.Kelly, Ghislaine Maxwell n’aband bashinjwa gufata ku ngufu no gusambanya abakobwa n’abagore.

Bill Cosby yarekuwe nyuma yaho urukiko rutesheje agaciro igihano yari yahawe
Bill Cosby yarekuwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y'imyaka itatu yari amaze afunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .