00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikomeje gufata indi ntera! Umunyamategeko wa Britney Spears yamwigaritse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Spears akomeje urugamba n’ibihe bikomeye mu buzima bwe ashaka kwigenga cyane ko amaze imyaka 13 ari se umukurikirana ku buryo nta cyemezo yakwifatira.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 39 kuva muri Gashyantare 2008 yahagararirwaga mu mategeko na Samuel D. Ingham III, washyizweho nyuma yo kugaragaza ibibazo bikomeye bijyanye no mu mutwe.

Gusa mu minsi ishize uyu munyamategeko yasabye kwegura we hamwe na Sosiyete ya Loeb & Loeb LLP, bafatanyaga mu gukurikirana ibibazo byose bijyanye n’amategeko by’uyu muhanzikazi wabaye ikirangirire muri Pop ku Isi yose.

TMZ yatangaje ko uyu munyamategeko hari ibyo uyu muhanzikazi yamuhishe akabivugira mu rukiko mu minsi ishize bigatuma amurakarira.

Britney Spears yabwiye Urukiko rwa Los Angeles tariki 23 Kamena ko yifuza ko se afungwa kuko yagiye amuhohotera akamufata nabi bitari ibya kimuntu.

Yasobanuye ko yashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Ati “Data akunda kuyobora, ntatinya no kuba yababaza umukobwa we inshuro 100.000%. Papa cyangwa undi uri mu byo kungenzura ndetse n’abandeberera inyungu bagize uruhare mu kumpana ubwo nangaga kujya mu bitaramo, bakwiriye kujya muri gereza.”

Yakomeje avuga ko ashaka kuvanwa mu maboko ya se nta yandi mananiza abayeho, nta n’irindi genzura.

Umubyeyi wa Britney Spears aherutse kwandikira urukiko asaba ko umukobwa yahabwa uburenganzira akishakira umwunganira mu mategeko mu gihe ari mu manza ashaka kwigenga.

Yavuze ko afite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro no kwiyitaho ndetse akaba yari abifitiye ubushobozi mu myaka yose 13 yarabibujijwe bikorwa n’abandi. Arangije ati “Gukomeza kumugenzura byahagarara nta kindi kintu birebweho. Akaba yaba yemerewe gushakana n’umukunzi we akaba yanagira umwana.”

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje. Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Mu minsi ishize Larry Rudolph wabaye ‘manager’ kuva mu 1995 mu by’umuziki w’umuhanzikazi Britney Spears yahishuye ko atakiri umwe mu bamureberera inyungu anavuga ko na we ubwe ateganya kuva mu muziki byeruye mu gihe cya vuba bityo atakomezanya nawe kandi icyabahuzaga kigiye kuvaho.

Se wa Britney Spears, James "Jamie" Parnell Spears yakoranaga na Sosiyete ya Bessemer Trust mu kugenzura umukobwa we ariko nayo iherutse kuvuga ko itagikeneye gukorana nawe, nyuma y’ubuhamya uyu muhanzikazi yatanze mu rukiko mu minsi ishize.

Ku wa 14 Nyakanga 2021 biteganyijwe ko hazakomeza urubanza rw’uyu muhazikazi ukomeje gusaba ko yakwigenga.

Britney Spears amaze imyaka 13 afatirwa imyanzuro y'icyo agomba gukora mu buzima bwe
Umunyamategeko w'uyu muhanzikazi yahisemo kuvanamo ake mu gihe imanza zikomeje ashaka kwigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .