‘Bikini’ zaciwe muri Miss America! Impinduramatwara mu marushanwa y’ubwiza?

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Kamena 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss America rigiye gukuraho icyiciro cyasabaga abakobwa kwiyerekana mu mwambaro wo kogana ndetse hakurweho gusuzuma ubwiza bw’abahatanira ikamba hagendewe ku miterere y’umubiri wabo.

Abakobwa bitabira iri rushanwa ntibazongera no kwiyerekana mu makanzu maremare yo gusohokana, ahubwo bazajya bemererwa kwambara umwambaro bumva ko ubabereye ndetse n’uwo bakunda.

Iyi nkuru idasanzwe mu by’amarushanwa y’ubwiza yatangajwe bwa mbere na Gretchen Carlson wambitswe ikamba mu 1989 mu kiganiro Good Morning America gica kuri Televiziyo ABC.

Yagize ati “Ntabwo tuzongera guha amanota abakandida tugendeye ku buryo bagaragara inyuma. Ntabwo bisanzwe.”

Uyu mugore w’imyaka 51 wabaye umukobwa wa mbere wambitswe ikamba rya Miss America agashyirwa mu bagize inteko y’abagishwanama b’iri rushanwa, yakomeje agira ati “Ntabwo bikiri irushanwa rireba ubwiza, ahubwo ni ihiganwa.”

Umwanya wo kwiyerekana muri ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss America wasimbujwe icyiciro cyo kubaza abahatanira ikamba ibyo bakunda; gusuzumwa ubumenyi no kubazwa icyo batekereza ku kamaro ka Miss America.

Ibyo guca ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss America byanashimangiwe ku rubuga rwaryo hemezwa ko rigiye kwinjira mu gihe gishya. Irushanwa rya Miss America 2019 rizaba rifite impinduka zidasanzwe, rizatangira ku itariki 9 Nzeri, rizajya rica kuri ABC riba.

Carlson yasobanuye ko bakunze kumva abakobwa bakiri bato bavuga ko bakunda kwinjira mu irushanwa ryabo ariko badashaka kujya imbere y’imbaga mu nkweto ndende n’umwambaro wo kogana. Ati “Icyiza rero n’uko mutazongera gusabwa ibyo ukundi.”

Yanavuze ko icyo bazashyira imbere mu bihe bije ari ukujya basuzuma umuntu n’ikimuvuyemo ubwe hanyuma agahabwa amahirwe yo gutezwa imbere, kwiga n’ibindi bihembo byahabwaga abakobwa b’ubwiza batorwaga.

Ubuyobozi bw’abategura iri rushanwa bwajemo impinduka mu mwaka ushize hegura abayobozi barimo uwari Perezida wa Miss America, Josh Randle, n’uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa waryo, Sam Haskell. Byaturutse ku butumwa bwa ‘e-mail’ bwakwirakwijwe bwibasira abagiye baryitabira mu myaka yashize ahanini buvuga ku mibereho yabo y’ibanga, uko bagaragara ‘nabi,’ n’ibindi.

Bikurikiye ubwo bwegure bw’abayobozi benshi Carlson wazanye impinduka zidasanzwe muri iryo rushanwa nibwo yashyizwe mu buyobozi bushya bugizwe n’abagore gusa.

Uyu mugore anazwi cyane mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina akaba n’umwe mu nkingi z’abigaragambije mu cyiswe #MeToo cyumvikanye cyane kuva aho abagabo benshi bakomeye b’i Hollywood bavuzweho gufata ku ngufu ndetse hagakwirakwira ubuhamya bw’abandi bagore bo hirya no hino bagiye bahohoterwa.

Impinduramatwara mu marushanwa y’ubwiza?

Umwambaro wa ‘Bikini’ waciwe muri Miss America wifashishwa mu marushanwa y’ubwiza menshi akomeye ku Isi ndetse n’ayitabirwa n’abahatanira ikamba baba baturutse mu bihugu bitandukanye.

Abakobwa bitabira Miss America ntibazongera kwigaragaza mu mwambaro wa 'Bikini' ahubwo bazajya babanza babazwe uko baba bambaye iyo bumva baberewe

Uyu mwambaro uciwe muri Miss America nyuma y’imyaka ine irushanwa rya Miss World rikuyeho icyiciro cyo kwiyerekana muri bikini. Ubuyobozi bwa Miss World bwafashe iki cyemezo nyuma y’uko mu gutora Nyampinga wa 2015[ryatwawe na Rolene Strauss wo muri Afurika y’Epfo] byageze ku cyiciro cyo kwiyerekana bambaye amakariso gusa bibera mu muhezo.

Ibi akenshi byagiye bigaragaraho guheza mu cyeragati abakobwa bo mu bihugu bifite imico idakozwa kwigaragaza muri uwo mwambaro cyangwa ibifite abaturage benshi batayibona nk’ihesha umwari isura nziza bigatuma hari n’aho bahitamo kutitabira ayo marushanwa ku buryo gukurwa kw’icyo cyiciro mu rya Miss America byitezweho no kuba byakwirakwiza impinduka mu yandi akomeye mu bihe biri imbere.

Abakobwa bo mu Rwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga ni bamwe mu bakunze kugongwa n’icyo cyicyiro aho uwemeye kwambara uwo mwambaro amafoto ye agakwirakwira byamugiragaho ingaruka zo kuvugwa bitandukanye muri rubanda.

Bamwe bakamuvugiriza induru bavuga ko yakoze amahano, uwanze kuwambara na we yibazwagaho na benshi bavuga ko yagiye guta umwanya akanga kubaha amabwiriza y’irushanwa ndetse byamutesha amanota.

‘Bikini’ iri mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi menshi ndetse hari n’ayagiye atangizwa ari cyo cyiciro cy’imyiyerekano afite gusa nk’irikomeye rya Miss World ryabanje kubaho muri ubwo buryo ariko nyuma rigahindurwa. Andi azwi aryibandaho cyane ni Miss Earth, Miss Teen USA, n’andi atandukanye. Hari n’ay’abana ryo muri Colombia rizwi nka Miss Child Bikini/Miss Tanguita ryakunze kuvugisha benshi.

Gretchen Carlson wambitswe ikamba mu 1989
Abakobwa bo mu Rwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga ni bamwe mu bakunze guhezwa mu cyeragati n'umwambaro wa 'Bikini' bamwe bagahitamo kurenzaho umwitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza