Bikini idasanzwe! Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba Miss Supranational izaba irimo udushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kamena 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rya Miss Supranational ku rwego rw’igihugu, hashakishwa umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Umukobwa uhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ubundi yatoranywaga na Dr. Uwamahoro Yvonne, ariko ubu yamaze kumvikana na kompanyi yitwa KS Ltd. ubu niyo iri gutegura irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro ya mbere rikaba rigiye kubera mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu.

Iyi kompanyi ihagarariwe na Alphonse Nsengiyumva ku rwego rw’igihugu. Igikorwa cyo gushakisha Miss Supranational Rwanda kizatangira ku wa 16 Nyakanga 2019 gisozwe ku wa 08 Nzeri 2019.

Abakobwa mu gihugu hose bazashyirirwaho uburyo bwo kwiyandikisha habeho gutoranya abujuje ibisabwa byo kwinjira mu irushanwa, nyuma hazabeho uburyo bwo kugenda umukobwa ahabwa amahirwe binyuze kuri Internet.

Alphonse Nsengiyumva ukuriye iyi kompanyi iri gutegura iri rushanwa yabwiye IGIHE ko imyiteguro bayigeze kure ndetse n’iki gikorwa kikaba cyaramaze kwemezwa n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse na Minisiteri y’umuco na siporo.

Yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba azabona amahirwe menshi imiryango igafunguka mu bundi buryo.

Ati “Uretse kubona amahirwe yo kwegukana ikamba no guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri Pologne, umukobwa uzatorwa turateganya igihembo nyamukuru cy’amafaranga tutatangaza ubu, turi kumushakira na kompanyi azakorana nayo umwaka wose ayamamariza.”

Miss Supranational Rwanda uzatorwa ntabwo azasabwa gutanga umushinga we ahubwo azazenguruka igihugu akora ubukangurambaga ‘bwo kurwanya inda zitateguwe mu bangavu’.

Ndetse buri mwaka hazajya habaho guhitamo insanganyamatsiko Miss Supranational Rwanda, azajya yifashisha mu bukangurambaga bwe.

Miss Supranational Personality 2012, Sabrina Simbi

Umukobwa azajya asabwa urwandiko rw’ababyeyi

Umukobwa ushaka kwiyandikisha, mbere ya byose azajya yerekana urwandiko rwanditse n’ababyeyi be cyangwa se abamurera kugira ngo ajye muri iki gikorwa bamushyigikiye kandi babishaka.

Avuga ko n’ubundi bazajya kure y’andi marushanwa y’ubwiza mu byo bateganya kugenderaho ariko akemeza ko icyihariye ari icyo kibyangombwa umukobwa yahawe n’ababyeyi be.

Ati “By’umwihariko umukobwa agomba kwerekana icyemezo cy’ababyeyi kimwemerera kuza mu irushanwa. Twabikoze tugendeye ku bintu bimwe bibaho birimo icuruzwa ry’abantu, ku bana b’abanyarwanda dukeneye kubona ko ababyeyi babashyigikiye.”

Bikini igiye kuvugutirwa umuti

Mu guhatanira ikamba rya Miss Supranational hari icyiciro kirimo cyo kwiyerekana umukobwa yambaye umwambaro wo kogana uzwi nka bikini.

Abakobwa batandukanye bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa bagiye botswa igitutu kubera kuyambara abandi bakacyotswa bazizwa kuba banze kuyambara, abanyarwanda benshi bakavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda.

Abanyarwandakazi bagiye bitabira Miss Supranational bagiye bazitirwa n’umuco bakanga kwambara uyu mwenda wo kogana mu ruhame gusa mu 2015 Sonia Gisa yabimburiye abandi awambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

Nsengiyumva avuga ko bikini bashaka kuyivugutira umuti urambye ku buryo hanashyirwaho iyihariye y’Abanyarwanda, cyangwa se bikemezwa ko uzajya ahagararira u Rwanda azajya ayambara akarenzaho umushanana.

Ati “Mu nyandiko twatanze muri RALC twabishyizemo ko bishobora kuzamo kuko urumva hari ibintu bikunze guteza urujijo bamwe bakitiranya umuco n’imyidagaduro. Twemera ko abantu bajya ku mazi bakoga, hari imyambaro bakoresha kandi uriya ni umwambaro wo mu mazi.

“Niba rero umuco utemera ko mu Rwanda abari bashobora kwambara bikini ku mazi icyo dushaka kuzakora ni ukwicarana na RALC na Minisiteri y’Umuco na Siporo tukareba umwambaro wakwemezwa udatesha agaciro umunyarwandakazi ukamenywa ukajya witabazwa mu marushanwa mpuzamahanga asaba kwambara bikini.”

Yakomeje ati “Byakwemezwa ikaba nka bikini nyarwanda ihawe umugisha. Niba bemeje ko bikini yayambara akarenzaho agashanana ubwo tuzavuga tuti ku mahame y’umuco nyarwanda umuntu ugiye koga yakabaye yambaye gutya cyangwa se bakazana indi yihariye bakavuga bati hagomba gukoreshwa bikini nyarwanda iteye gutya.”

Bazavugana n’ababishinzwe batabangamiye umuco cyangwa imyidagaduro baganire ku kintu kizatuma habonwa igisubizo kuri iki kibazo gikunze guteza impaka.

Bikini ikunze kuvugisha benshi igiye kuvugutirwa umuti

Umukobwa uzahiga abandi ashobora kuzahabwa amahugurwa y’ururimi

Mu 2017, ubwo Habiba yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational, yaviriweho inda imwe n’abiyizera mu kuvuga neza Icyongereza nyuma y’uko yashyize video ngufi kuri Instagram avuga ururimi rwa Shakespeare mu buryo bwateje impaka.

Icyo gihe abarimo na Miss Uwase Vanessa yanze kuruma umunwa anenga yivuye inyuma Habiba ndetse amugira inama ko “Muri Miss Supranational yakoresha Ikinyarwanda agashaka umusemuzi kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane.”

Kuva ubwo benshi batangiye kujya bavuga ko harebwa ukuntu abakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga bajya bahabwa umusemuzi cyangwa se bagahabwa amahugurwa yihariye mu ndimi mbere yo kuva mu Rwanda.

Alphonse Nsengiyumva yavuze ko iki kibazo nabo bakizi ndetse umukobwa uzajya amara gutorwa bazajya bareba ubushobozi mu ndimi nibabona ari buke ahabwe amahugurwa.

Ati “Ni irushanwa rigiye kubera mu Rwanda ariko intego yaryo ni ugushaka umukobwa uzajya guhatana ku rwego mpuzamahanga, hari amahame mpuzamahanga agenderwaho ndetse n’ururimi baruvugamo. Ku rwego rw’igihugu tuzajya tureba ururimi umuntu yiyumvamo hanyuma byagera ku kuvuga umushinga we akaba aribwo yakoresha Ikinyarwanda.”

Arongera ati “Noneho nitumara kubona batatu ba mbere bitewe n’ubushobozi Miss azaba afite mu ndimi, tuzareba igihe tuzaba dufite mbere y’uko bajya ku rwego mpuzamahanga tube twamushakira ubufasha kugira azamure ubumenyi bwe.”

Kuva mu 2011 u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 bikunze kwitabira irushanwa ry’ubwiza ngarukamwaka rya Miss Supranational ribera muri Pologne.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore Kayibanda , 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine uherukayo umwaka ushize.

Dr. Uwamahoro Yvonne wagiye muri iri rushanwa bwa mbere ahagarariye u Rwanda, ni nawe wahise ahabwa inshingano zo kujya atoranya umukobwa uruserukira.

Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017
Miss Sonia Gisa wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2015, niwe munyarwandakazi wa mbere wambaye bikini muri iri rushanwa
Sonia Gisa, Miss Supranational Africa 2015
Uwase Clementine wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa umwaka ushize
Nsengiyumva Alphonse ukuriye kompanyi igiye kujya itegura Miss Supranational Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza