Bigomba Guhinduka yahumuye: Daymakers bagiye i Kanombe bifotozanya indabo nk’abavuye mu mahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Abanyarwenya Japhet na 5k Etienne babarizwa mu Itsinda rya Daymakers Entertainment ryashinzwe na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge batangaje benshi ubwo bajyaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe bakifotozanya indabo nk’ikimenyetso kigaragaza ko bavuye hanze y’u Rwanda.

Amafoto yabo yagiye hanze mbere y’umunsi umwe ngo bakore igitaramo gikomeye cyiswe “Bigomba Guhinduka II’’, cyitezweho gutangirwamo urwenya rwinshi ku bazacyitabira.

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 12 Ukwakira 2019.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nta kabuza ukunda gutembagazwa n’abasore bagize iri tsinda ry’aba basore bamamaye cyane mu cyitwa ‘Bigomba Guhinduka’.

Bigomba guhinduka koko! Mu gihe abandi bategura ibitaramo bashyashyana birirwa mu myitozo gusa, aba basore bo siko bameze kuko uretse kubona akanya kabyo bongeyeho n’ako kurwaza benshi imbavu bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Gatanu, bafashe inzira bajya ku kibuga cy’indege i Kanombe baherekejwe na bamwe mu banyamakuru b’inkoramutima zabo bafata amafoto aba basore basa nk’abasesekaye i Kigali bavuye hanze y’u Rwanda banahekerejwe n’umwe mu bakunda kuririndira umutekano abahanzi.

Byari bitangaje! Benshi mu babibonye bibajije uko babitekereje, abandi bananirwa kwiyumanganya bakagaragaza ko batunguwe cyane n’ibyo babonye.

Aba banyarwenya bari bagaragiwe n’abandi barimo Divine umaze igihe gito yinjiye mu itsinda rya Daymakers n’abandi basaga n’ababatwaje ibikapu nkuko bigenda ku muntu uvuye ku rugendo, abe bakaza kumutega no kumwereka urugwiro.

IGIHE yashatse kumenya aho aba basore bakuye igitekerezo, gusa Kibonge aba ibamba avuga ari agashya nta kindi yatangaza.

Uyu munyarwenya yabikubiye mu nteruro imwe ati ‘Mubyandike uko mwabibonye’.

Igitaramo cyiswe Bigomba Guhinduka kigiye gukurikira ikindi cyabaye ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2019, aho abacyitabiriye batashye bikanda imbavu.

Iki gitaramo kizahuriramo abanyarwenya barimo Kibonge Clapton, Michael Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, Kepha Lee na Bishop Gafaranga; hiyongereho Japhet na 5K Etienne.

Anita Pendo niwe uzavanga imiziki naho Umuraperi Bushali n’Itorero Inkindi Itatse basusurutse abazacyitabira.

Kwinjira ku bantu bari muri Yolo ni 2 000 Frw, 5 000 Frw mu myanya isanzwe ku bantu bakuru ndetse na 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Kugura amatike ni ukwifashisha code ya *182*8*1*900444#.

Japhet na 5k Etienne bari baherekejwe n'umusore w'ibigango ukunda kurindira umutekano abahanzi bakomeye mu gihe bari mu Rwanda
5K Etienne hagati ya Clapton Kibonge na Divine, bagendaga baganira nk'uko abakumburanye babigenza
Abanyarwenya bagize Daymakers bagiye i Kanombe bifotozanya indabo nk’abavuye mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza