00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigiye kuntera gukora cyane- Ruti Joël nyuma y’aho indirimbo ye ‘‘Igikobwa’’ yagezwe amajanja

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

‘Igikobwa’, indirimbo ya Ruti Joël igezweho mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 400, yari imaze iminsi itatu itari ku rubuga rwa YouTube.

Iyi ndirimbo yakuwe kuri YouTube biturutse ku muntu wiyise Meddy Beats, kuko n’ubundi Made Beats ariwe wayikoreye mixage na mastering, uru rubuga rugira ngo ni we nyirayo.

Ruti Joël yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo atazi impamvu yari yakuwe kuri YouTube kuko nta muntu wigeze nibura amuvugisha amubwira ko agiye kuyikurishaho ahubwo ku wa Gatandatu agatungurwa n’uko abantu benshi bamuhamagaye bamubaza uko indirimbo ye byagenze yareba muri email agahita abona ubutumwa bwo kuri YouTube.

Ati “Banyandikiye bambwira ko hari umuntu witwa Meddy Beats wasabye ko indirimbo yanjye ikurwa kuri YouTube. Twerekanye ibisabwa byose uyu munsi ni bwo twabyutse tubona batubwira ko indirimbo yagarutse.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo bari bamwibye ari nk’umukobwa we w’imfura cyane ko kumva yatangira umuziki iyi ndirimbo iri mu ze zimaze kurebwa cyane.

Ati “Bari banyibye umukobwa wanjye w’imfura none yagarutse. Ibi bintu bari bankoreye bigiye gutuma nkora cyane noneho abari bashatse kunyaga babone ko ntaho bazancikira, ngi kubahata indi miziki myinshi.”

Uyu musore avuga ko atazi impamvu ibi bintu byari byabayeho ariko akemeza ko wasanga ari abamugiriye ishyari kubera ukuntu indirimbo ye irimo kurebwa cyane muri ibi bihe, ndetse akaba afite icyizere cy’uko mu minsi iri imbere izaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni.

Ruti ni umwe mu bakomoka kuri Sentore Athanase akaba mubyara wa Sentore uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu bakora injyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2013 abarizwa muri Gakondo Group, kugeza ubwo yatangiraga kuririmba wenyine.

Uyu muhanzi avuga ko mu bo afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi. Abo hanze y’u Rwanda akunda Fally Ipupa na Chris Brown.

Ubusanzwe yitwa Rumata Joël. Ari gutegura album ye ya mbere yise ‘Rumata’ iriho indirimbo 10 ndetse iyitiranwa nayo akaba ateganya ko izajya hanze mu minsi iri imbere.

Uyu musore mu 2017 ni bwo yagiye muri studio akorana indirimbo na babyara be King Bayo uherutse kwitaba Imana ndetse na Jules Sentore, bise ‘Diarabi’ irakundwa cyane.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zirimo ‘Ndaryohewe’ yahuriwemo n’abandi bahanzi bakizamuka ndetse na ‘Diarabi’. Ize ni ‘La Vie est Belle’, ‘Rumuri rw’Itabaza’, ‘Rusaro’ ndetse na ‘Igikobwa’ yaherukaga gushyira hanze. Ruti Joel yavutse mu 1996.

Ruti avuka mu muryango wa Sentore Athanase wamamaye cyane muri gakondo
Ruti Joel ni umwe mu basore bari kuzamukana ndetse afite indirimbo zikunzwe
Indirimbo ya Ruti igezweho yatangiye kugerwa amajanja abantu bashaka ko iva kuri YouTube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .