Big Farious na Lionel Sentore bazahurira mu gitaramo mu Bubiligi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 Kanama 2016 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mugani Desire[Big Farious] yatumiwe mu gitaramo gikomeye ‘East African Party’ kizabera mu Bubuligi mu Mujyi wa Anvers ku wa 10 Nzeri 2016.

Iki gitaramo kizabera mu majyaruguru y’u Bubiligi kizahuriza hamwe abahanzi biganjemo abakomoka mu bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba barimo Lionel Sentore [Rwanda], Big Farious[Burundi] T-Max[Tanzania] na DJ Eric Gava wo muri Kenya[azafatanya na DJ Mabilo].

Mu kiganiro na IGIHE, Kiyoyo Juma umenyerewe mu gutegura ibitaramo mu Bubiligi yavuze ko iki kigamije guhuriza hamwe Abanyafurika baba i Burayi. Yavuze ko kandi ko iki gitaramo muri rusanjye ari igihuza Abanyafurika bagasabana mbere y’uko batangira ingengabihe y’akazi kuko ubu abenshi bari mu bihe by’ibiruhuko.

Yagize ati “Iki gitaramo ni icyerekana ubumwe Abanyafurika dufitanye kuko twifuriza iterambere n’amahoro aho dukomoka, ni yo mpamvu nagerageje guhuza mu buryo buri symbolique aba bahanzi.”

Big Farious yatumiwe mu bahanzi bazaririmba muri East African Party mu Bubiligi

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 10 Nzeri 2016, kizabera mu karere k’amajyaruguru y’u Bubiligi mu Mujyi wa Anvers ahitwa Nerviersstraat 12, guhera saa mbili z’umugoroba kugeza mu gitondo, kwinjira bizaba ari 15€ ku muntu.

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo intore zizahamiriza Kinyarwanda nka Kazadi na Mortara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza