00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Dom agiye kugarukana mu Rwanda studio igendanwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Big Dom wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ange Orange’ agiye kugaruka gukorera umuziki mu Rwanda ndetse anahazane ‘studio’ igendanwa itunganya umuziki.

Uyu muhanzi ari gutegura album ye ya gatatu iriho indirimbo icumi yise ‘Ongera Africa’.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umwihariko ifite ariko uko yafashe umwanya muremure wo kuyikoraho.

Ati “ Umwihariko ifite ni uko nafashe igihe kirekire cyo kuyitegura n’umutima wose ngo nzatange umusaruro ushimishije ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunzi banjye.”

Uyu muhanzi avuga ko yishimira urwego umuziki nyarwanda umaze kugeraho ndetse akaba ananezezerwa n’uko umaze kugenda utera imbere.

Ati “Nyuma y’igihe kinini ntaba mu Rwanda ntanahakorera umuziki, ntekereza kugaruka kuko ndahakumbuye, nk’igihugu cyanjye nkomokamo. Nkumbuye kuhakorera umuziki, ni iby’ agaciro gakomeye kubera intambwe umuziki nyarwanda ugezeho. Nk’umwe mu bawuhozemo kera ukiyubaka bintera ishema kubona uri kugenda utera imbere. Nishimira abari kuwuteza imbere uyu munsi ni ibintu by’agaciro.”

Yakomeje avuga ko ateganya kuza gukorera umuziki mu Rwanda mu buryo bumworoheye kandi bushimishije ndetse akaba ateganya kuzana studio igendanwa y’amajwi n’amashusho.

Ati “Nzakorera mu Rwanda umuziki mu buryo bushimishije bunyoroheye kandi bunshobokera bunanyinjiriza. Nzakorana n’abandi bahanzi muri gahunda mfite yo kuzahagira studio y’amajwi n’amashusho igendanwa.”

“Nshaka guha amahirwe ku bahanzi bose batabifitiye bushobozi bwo kujya muri studio. Ningaruka mu Rwanda nzajya mpaba igihe kirekire gishoboka ariko harimo no gusubira mu Bufaransa kuko mpafite ubuzima bundi nahubatse nyuma y’imyaka 12 mpamaze. Mpafite umuryango n’ibindi bikorwa.”

Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Niyigena Cyubahiro Pascal Dominique. Yavukiye mu muryango w’abana batanu; bamwe muri bo barapfuye abandi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu asigaranye umuvandimwe umwe na we utuye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yagize Album yakunzwe iriho indirimbo nka ‘Cyuzuzo’, ‘Imana n’urukundo’, Chic choc chèque’ n’izindi. Akora umuziki wibanda ku njyana ya Afro Beat, RnB Slow n’izindi.

Big Dom yamenyekanye mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .