Beyoncé yasohoye indirimbo avugamo ko umugabo we Jay Z akomoka mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Amerika Beyoncé Gisele Knowles yaciye amarenga ko umugabo we Shawn Corey Carter, yaba afite inkomoko mu Rwanda.

Ibi biri mu ndirimbo nshya Beyoncé yahuriyemo n’umugabo we Jay Z na Childish Gambino, yitwa “MOOD 4 Eva”.

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 32, mu gitero cyayo cya gatatu niho Beyonce yaririmbyemo ko umugabo we akomoka mu Rwanda.

Yagize ati “Umugabo wanjye akomoka mu Rwanda, kuki wangerageza?”

Muri iki gitero kandi Beyoncé na we agaragaza ko afite inkomoko muri Afurika mu bwoko bw’Abayoruba bubarizwa muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ntibizwi niba koko Jay Z yaba akomoka mu Rwanda cyangwa se niba ari ari iby’ubuhanzi busanzwe.

“MOOD 4 EVA” ni indirimbo iri kuri album nshya ya Beyoncé yitwa “The Lion King: Gift” iriho indirimbo 14, ikaba ari iya 12.

Iyi album iriho indirimbo yakoranye na Jay Z, Pharrell Williams, Childish Gambino n’abandi bahanzi b’abanyafurika nka Wizkid, Mr Eazy, Moonchild Sanelly wo muri Afurika y’Epfo na Shatta Wale.

Beyonce yaciye amarenga ko umugabo we akomoka mu Rwanda
Umugore wa Jay-Z yavuze ko umugabo we yaba akomoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza