Beyoncé yasobanuye impamvu yakoresheje abahanzi benshi bo muri Afurika kuri album ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Beyoncé Giselle Knowles-Carter uri mu bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasobanuye impamvu yifashishije abahanzi bo muri Afurika kuri album ye nshya yise “The Lion King: The Gift.”

Izina rya album ryakomowe kuri film yitwa Lion King yanakinnyemo, yakozwe n’ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney. Uyu muhanzi yayigereranyije ‘n’ibaruwa y’urukundo kuri Afurika’ kubera abahanzi batandukanye kuri uyu mugabane bayiriho.

Iriho Wizkid, Burna Boy, Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi na Tiwa Savage bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana, Salatiel wo muri Cameroon, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y’Epfo n’abatunganya indirimbo batandukanye bo muri Afurika bayikozeho.

N’ubwo abahanzi nka Wizkid na Burna Boy bamaze kwigarurira isoko ryo mu bihugu bikomeye nk’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukorana na Beyoncé kuri iyi album bizazamura urwego rwabo ku buryo buhambaye.

Mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha kuri iyi album abanyafurika benshi, Beyoncé yavuze ko byari uburyo bwo kugaragaza ubwiza bw’umuziki wo muri Afurika.

Yabwiye ABC News ati “Nashakaga ko twifashisha impano nziza kurusha izindi muri Afurika, kandi ntidukoreshe ijwi cyangwa uburyo njye numvamo ibintu. Nashakaga ko ukomeza kuba umwimerere, wa muziki mwiza wa Afurika.”

Iyi album iriho indimi zitandukanye zirimo n’izo muri Afurika nk’Iki-Zulu, Igiswahili, Xhosa na Yoruba; iriho n’injyana nka Afrobeats, Pop, R&B, hip-hop na Gqom yo muri Afurika y’Epfo.

Beyoncé yavuze ko ‘Ingoma nyinshi […] iyo midiho mishya y’indirimbo yavanzwe n’abatunganya indirimbo bamwe bo muri Amerika, ni nk’aho twakoze injyana yacu nshya.’

Yemi Alade yavuze ko abahanzi benshi bafite inkomoko yabo muri Afurika, bajyaga bavuga ko bagiye guhesha ikuzo umugabane wabo ariko ntibabikore.

Ati “Bose baravuga ariko ntibabishyire mu bikorwa. Ibi siko biri kuri Beyoncé. Ku muntu nk’uwo ufite uwo muco wo gufata igihe cye n’imbaraga, Afurika bitwereka agaciro kacu.”

Afrobeats iri mu njyana zo muri Afurika zafashe indi ntera zirenga umugabane wa Afurika, ikunzwe by’umwihariko mu Bwongereza hamwe n’izindi nka Afropop na Afrofusion nazo zihagaze neza.

Umwe mu banya-Nigeria witwa Adesope Olajide uzwi mu myidagaduro nka Shopsydoo yabwiye BBC ko uyu mushinga mushya wa Beyoncé uzagerageza kugaragaza ‘Afrobeats y’umwimerere, Pop ndetse na RnB mu bakunzi b’umuziki batari abo muri Afurika.

Akomeza ati “Ndabizi abantu benshi bashobora gukeka ko aziba umudiho wa kinyafurika akajya guhanga uwe ariko njye siko mbyizera. Ari kwifashisha aba basore n’abakobwa kugira ngo abasangize n’abakunzi be.”

N’ubwo iyi album ya Beyonce yishimiwe n’Abanyafurika, hari bamwe basigaye bakubita agatoki ku kandi cyane cyane abo muri Kenya.

Umuhanzikazi Victoria Kimani yanditse kuri Twitter ati “Ntabwo duhagarariwe mu ‘Ibaruwa ye y’urukundo kuri twe’. Birababaje. N’ubwo turi kwishimana na bagenzi bacu b’Abanyafurika, kuba nta banya-Kenya cyangwa abandi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bariho birababaje. Film yayikomoyeho ishingiye kuri Kenya.”

Kumenyekana kwa Wizkid muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwaje mu 2016 ubwo yakoranaga indirimbo na Drake bise ‘One Dance’ aba umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria wagiye ku rutonde rwa Billboard Hot 100, iba n’indirimbo ya mbere yakinnwe inshuro miliyari kuri Spotify.

Mr Eazi na Burna Boy bo bamamaye cyane ubwo baririmbaga mu iserukiramuco ryo muri Amerika rya Coachella ryabaye uyu mwaka, riri mu maserukiramuco akomeye ya mbere ku Isi.

Tiwa Savage we asanzwe ari umwe mu bafitanye amasezerano yo gufashwa mu gukurikirana inyungu ze mu muziki na Roc Nation ya Jay-Z na Universal Music Group bakorana mu buryo bw’ibijyanye no gufata amajwi y’indirimbo ze.

Tekno Miles we umwaka ushize yasinyanye amasezerano na Universal Music Group Nigeria na Island Records yo gukwirakwiza ibihangano bye, mu gihe Yemi Alade we yaheshejwe amahirwe n’ibitaramo bye byo kuzenguruka i Burayi.

Iyi album nshya ya Beyoncé iriho indirimbo yiswe ‘Spirit’ irimo ahavugwamo Igiswahili, gikoreshwwa cyane muri Afurika, yumvikanamo avuga mu ijwi ryisubiramo inshuro ebyiri ngo “Uishi kwa mda mrefu mfalme’’, bishatse kuvuga ngo “Uzarame Mwami.’’

The Lion King ni film ishingiye ku nkuru y’icyana cy’intare n’umurava cyakoresheje kigerageza kuba umwami w’ishyamba. Film The Lion King ya mbere yagiye hanze mu 1994, yayobowe na Roger Allers na Rob Minkoff.

Iyasubiwemo yayobowe na Jon Favreau, igaruka ku rugendo rwo mu mashyamba yo muri Afurika aho uzaba umwami yavukiye. Mu bakinnyi b’imena harimo Donald Glover [Simba], Beyoncé Knowles-Carter [ukina ari Nala], James Earl Jones [Mufasa], Chiwetel Ejiofor [Scar], Seth Rogen [Pumbaa] na Billy Eichner [Timon].

Simba aba ari igikomangoma mu Bwami bwa Pride Lands bwa Mufasa, yizera kuzasimbura se.

Uyu mwana utarishimiwe mu muryango, umuvandimwe wa Mufasa witwa Scar agerageza kumugambanira agafata ingoma, bikarangira Simba ahunze.

Mu buhungiro niho yahuriye n’inshuti nshya Timon na Pumbaa bamufashije mu rugendo rwo kwisuganya no kugaruka guharanira uburenganzira bwe.

Beyoncé mu ndirimbo yahuriyemo n’umugabo we Jay Z na Childish Gambino, yitwa “MOOD 4 Eva” iri kuri iyi album ye yatuye Afurika yise ‘The Lion King: The Gift’ mu gitero cyayo cya gatatu yaririmbyemo ko umugabo we akomoka mu Rwanda.

Muri iki gitero kandi Beyoncé na we agaragaza ko afite inkomoko muri Afurika mu bwoko bw’Abayoruba bubarizwa muri Afurika y’Iburengerazuba.

Iyi album nshya ya Beyoncé yitwa “The Lion King: Gift” iriho indirimbo 14.

Album nshya ya Beyonce yahawe umwihariko abahanzi n'abatunganya indirimbo bo muri Afurika
Beyoncé na we ari mu bakinnyi b'imena bagaragara muri film “Lion King”, album ye nshya ishamikiyeho
Kuri iyi Album Beyonce yavuzemo ko umugabo we Jay-Z akomoka mu Rwanda
Kuri iyi Album nshya ya Beyonce hagaragaraho abahanzi 10 bo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza