Ben Nganji yibarutse ubuheta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Gashyantare 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin [Ben Nganji] n’umugore we Ufitenema Yvette, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka uyu mwana w’umuhungu. Ati “Ni ibyishimo kuri njye n’umuryango wanjye. Ndashima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu.”

Umwana mukuru wa Ben Nganji n’umugore we yitwa Inema Miguel afite imyaka ine, mu gihe uyu bibarutse yitwa Inema Nganji Sanchez.

Uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu bitaro bya CHUK ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021. Ben Nganji yavuze ko uyu mwana bamwise Inema Nganji Sanchez bitewe n’uko ari izina rifite igisobanuro cyiza. Sanchez bisobanuye umuntu wejejwe.

Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa "Nyiramubande" yacaga ku Ijwi ry’Amerika n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku intebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.

Ben Nganji muri iyi minsi ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton. Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa ‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’.

Ku itariki 06 Gashyantare 2016 nibwo Ben Nganji yasabye anakwa Ufitinema Yvette, umuhango wabereye kuri Tropicana ku Kicukiro. Kuri uwo munsi kandi ni nabwo bombi basezeranye imbere y’Imana muri Paroisse ya Kicukiro biyemeza kuzabana akaramata. Barushinze bamaze imyaka ibiri bakundana.

Reba urwenya Ben Nganji aheruka gushyira hanze

Ben Nganji n'umugore we bari basanzwe bafite umwana w'umuhungu ari nawe mfura yabo
Ben Nganji n'umugore we bari basanzwe bafite umwana w'umuhungu ari nawe mfura yabo {JPEG}
Inema Miguel, umwana mukuru wa Ben Nganji
Ubwo Ben Nganji yakoraga ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .