Kwamamaza

Ben Kipeti na Hope bakuriwe ingofero mu gitaramo cy’ubuhanga muri Jazz (Amafoto)

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 11:12' na Munyengabe Murungi Sabin


Ben Ngabo Kipeti umaze imyaka igera kuri 30 akora umuziki na Irakoze Hope wegukanye Tusker Project Fame ya 6 bahuriye mu gitaramo gikomeye cy’indirimbo za Jazz mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Igitaramo ‘Kigali Jazz Junction’ cyabereye muri Serena Hotel nicyo cyabimburiye uruhererekane rw’ibitaramo byo muri ubu bwoko[mu cyiciro cya kabiri] bigiye kujya biba buri kwezi kugeza muri Kanama 2017.

Aba bahanzi bombi bagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba by’umwimerere mu njyana ya Jazz. Igitaramo cyatangiye ahagana saa mbili n’igice z’ijoro gisozwa saa tanu, Ben Ngabo Kipeti ni we wabanje kuririmba afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi bagize Neptunez Band.

Yagaragaje ko amaze kuba inzobere mu gucuranga ndetse buri ndirimbo yaririmbaga yayisozaga igaherekezwa n’amashyi y’urufaya ku bw’ibyishimo yabyutsaga mu bafana. Kipeti yaririmbye mu gihe kigera ku isaha irengaho iminota mike ndetse mu bafana wabonaga baryohewe n’umuziki we.

Ben Kipeti uvuga ko amaze imyaka irenga 25 akora umuziki wa Jazz ivanzemo Ikinyarwanda n’Ikinyafurika (Afro-Jazz) yaririmbye ‘Lyangombe’, ‘Mama Ndare’, ‘Agasamusamu’, ‘Sogokuru’ , ‘Zana Ingoga nzane iyindi’, ‘Ingendo y’Abeza’ n’izindi. Izi ndirimbo yazicuranze mu buryo bwa Jazz ari nabyo byatumaga ziryohera abantu kurushaho.

Hope Irakoze umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu kuririmba by’umwimerere ni we wasoje igitaramo mu ndirimbo ziganjemo iza Steve Wonder zihinduye mu ruvange rwa Jazz, Slow na RnB. Yaririmbye “All In Love Is Fair”, “Knocks Me Off My Feet”, “Isn’t She Lovely” n’izindi. Yanacuranze mu buryo bwa Jazz indirimbo “Shake Yo Bam Bam” ya Sauti Sol benshi bamukurira ingofero.

Irakoze yanaririmbye indirimbo ze bwite nka “Mariya” na “Vimba Vimba” na zo zishimiwe cyane. Kuva yatangira gucuranga kugera ku musozo w’igitaramo, abafana bari baryohewe binagaragara ku maso ku buryo yabasezeye avuga ko igitaramo gihumuje, benshi batera hejuru bamwereka ko bakinyotewe.

Amaze kuririmba, Hope Irakoze yabwiye IGIHE ko yishimiye uburyo abitabiriye igitaramo cya Jazz Junction bamwakiriye, ngo byamuremyemo imbaraga ko nategura icye bwite bizagenda neza kurushaho.

Ati “Nk’uko mwabyiboneye abantu baryohewe cyane, indirimbo zose naririmbye bazishimiye, nagerageje gukora ku buryo indirimbo zose nakoze zihinduka Jazz, na ziriya zanjye nka Mariya na Vimba Vimba wabonye ko nazicuranze muri Jazz bituma abantu baziyumvamo cyane. Ni igitaramo cyari cyiza, byanshimishije…”

Remmy Lubega washinze Neptunez Band yavuze ko ibitaramo bya Jazz bizakomeza gutegurwa mu Rwanda mu gukomeza kurushaho gufasha abakunda iyi njyana kwishimana n’abahanzi haba abakorera umuziki mu gihugu n’abanyamahanga.

Ati “Ibitaramo bya Jazz bizakomeza nk’uko bisanzwe, Neptunez Band iriteguye […] Reka mbabwire akantu keza, mwitegure igitaramo cya Sauti Sol, izaza gucurangira i Kigali ku itariki ya 20 Kanama 2016, abacuranzi ba Neptunez Band bazacurangira iri tsinda rikomeye mu karere. Ikindi, mu kwezi gutaha kwa Nzeri hari ikindi gitaramo cya Jazz hano muri Serena Hotel.”

Igitaramo cya Sauti Sol izafatanyamo n’itsinda rya Neptunez Band kizaba kuwa 20 Kanama 2016 kuri Camp Kigali ahasigaye.

Hubert Rock yacuranze Saxophone benshi baranyurwa
Ben Kipeti yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba umuziki gakondo uvanzemo Jazz
Mu ndirimbo ze yari afite umukaraza umuvugiriza ingoma yirangiraga cyane
Kipeti n'abaririmbyi bamwunganiraga mu majwi
Hari umuteguro ugaragaza ishusho y'igaraji
Ben Kipeti mu ndirimbo 'Lyangombe'
Umuteguro wari wihariye
Amaze kuririmba bamuherekeje amashyi y'urufaya
Hubert Rock umuhanga mu kuvuza Saxophone
Lydia mu buryohe bw'injyana ya Jazz
Hope yakoreshaga ingufu nyinshi
Hope yerekanye ubuhanga bwihariye mu kuririmba jazz
Mani Martin na Nirere Shanel bitabiriye igitaramo
Indirimbo nyinshi Hope yaririmbye yazifatanyaga n'abafana
Yaririmbaga akajya mu mwuka
Hope akirigita gitari
Hope na Lydia wamwunganiraga mu majwi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved