Bebe Cool na Ringo waririmbye ‘Sondela’ bijeje abatuye i Kigali igitaramo cy’uburyohe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Kamena 2018 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Sindile “Ringo” Madlingozi wubatse ibigwi muri Afurika y’Epfo agiye guhurira na Bebe Cool wo muri Uganda mu gitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Kamena 2018.

Iki gitaramo kizanagaragamo Mani Martin ukorera umuziki mu Rwanda kizabera muri KCEV [Camp Kigali]. Abagiteguye bavuze ko kizakorwa hizihizwa imyaka itatu y’uruhererekane rw’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bitumirwamo abahanzi batandukanye bakomeye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 28 Kamena 2018, Remmy Lubega ukuriye RG Consults yazanye Ringo na Bebe Cool mu Rwanda, yavuze ko igitaramo cyabo kizakorwa mu buryohe bw’ikirenga kuko bazaba bishimira imyaka itatu ishize hatangijwe ibitaramo bikozwe muri ubu buryo.

Yavuze ko bishimira kuba Kigali Jazz Junction iri mu bikorwa bimenyekanisha u Rwanda binyuze mu muziki kuko abahanzi bakomeye iyo baje mu gihugu bakavuga ku mbuga zabo ibyiza bahabonye bituma ab’iwabo bagira amatsiko yo kuhaza.

Yagize ati “Muri iki gihe igihugu kiri gukora ubukangurambaga bwa Visit Rwanda, natwe twibona muri uwo mujyo kuko iyo abantu barangije gutembera, bakenera no gusohoka ari nayo mpamvu dushaka ko ibyo byose bituma habaho ubukungu n’ubucuruzi bw’amasaha 24 buri munsi.”

Yavuze ko iki gitaramo kizakorwa hizihizwa imyaka itatu kimaze kizanitabirwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo n’abandi banyacyubahiro. Nyuma yacyo bazafata ikiruhuko cy’amezi atatu kugeza muri Nzeri 2018.

Ringo yijeje abazitabira uburyohe bw’umuziki abazitabira igitaramo cye by’umwihariko anyuriramo abatamuzi amwe mu mateka ye n’uko yaje gukunda umuziki wo muri Afurika nubwo yatangiye kuririmba akoresha Icyongereza ariko muri iki gihe akaba yibanda kuri gakondo y’iwabo ariko ashimangira ko hari byinshi we na Bebe Cool bagiye bigiranaho mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Hari byinshi twagiye twigiranaho twembi mu bihe byashize, ntibivuga ko abantu batwigiraho ariko twe ubwacu hari ibyo twigiranaho kandi no kuza hano mu Rwanda hari ibyo tuhigira, uko umuziki waho ukorwa n’ibindi.”

Bebe Cool yavuze ko atari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda kandi ko ahagirira ibihe byiza. Ati “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda. Nyuzwe no kuba ndi mu mujyi ucyeye.”

Ringo uzafatanya na Bebe Cool ni kavukire mu Mujyi wa Cape Town ahitwa Gugulethu ho muri Afurika y’Epfo, atunganya indirimbo akaba n’umwanditsi rurangiranwa wazo. Afite indirimbo zikomeye nka ‘Sondela’ yakunzwe na benshi, ‘Yam Live’, ‘Vuka Sula’, ‘Nkqo Nkqo’, ‘Buyisa’, ‘Jerusaleum’ n’izindi zatumye akomeza gukundwa kugeza n’ubu.

Yatangiye guhangwa amaso ubwo we n’itsinda yabarizwagamo ‘Peto’ batsindiraga igihembo cya ‘Sheel Road to Fame’ begukanye mu mwaka w’1986. Yegukanye amashimye akomeye nka ‘South African Music Awards (SAMA)’, ‘Kora All African Music Awards’, ‘Best Male Artist muri Afurika y’Epfo ndetse na ‘The African continent Awards’. Yakoranye n’abanyamuziki bakomeye nka ‘group UB40’.

Bebe Cool yijeje abazitabira igitaramo cy'uburyohe mu njyana zitandukanye akora

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10,000Frw, 20,000Frw na 160,000Frw ku meza ari mu myanya y’icyubahiro. Kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa ahanyuranye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka yose ya Airtel-Tigo iri mu baterankunga w’imena w’iki gitaramo.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction gishyigikiwe by’umwihariko na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig.

Kigali Jazz Junction imaze igihe yakira abahanzi benshi baturuka muri Afurika y’Epfo, Ringo aje akurikiye Zahara waherukaga gutaramira Abanyakigali mu minsi ishize agashyigikirwa bikomeye.

Bralirwa na Airtel ni abaterankunga bakuru b'iki gitaramo
Ringo wo muri Afurika y'Epfo agiye gutaramira i Kigali
Kigali Jazz Junction izakorwa hizihizwa imyaka yayo itatu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza