00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bavuze n’akari imurori! Ukwitana ba mwana k’Umunyamakuru M Irénée n’umubyeyi wa Vestine na Dorcas

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Igikuba cyacitse mu bakurikirana amakuru y’imyidagaduro nyuma y’aho Umunyamakuru Murindahabi Irénée atandukanye n’abahanzikazi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bamaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Murindahabi yari amaze imyaka irenga ibiri ari we ureberera inyungu z’aba bahanzikazi bakorera umurimo w’Imana mu Itorereo rya ADEPR ndetse bakaba baririmba by’umwihariko muri Korali Goshen y’i Musanze.

Uwavuga ibyabo bikomeje kuba agatereranzamba ntabwo yaba agiye kure y’ukuri kuko nyuma y’ibaruwa yashyizwe hanze n’umunyamakuru Murindahabi wafashaga aba bakobwa abinyujije mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment [MIE],umubyeyi wabo na we yanze kwiyumanganya.

Bijya gutangira….

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021, umunyamakuru Murindahabi yashyize hanze ibaruwa yo guseserera ku mugaragaro aba bakobwa b’abavandimwe baririmba nk’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Ni inkuru yatunguye benshi mu babakurikiranira hafi, baba abakundaga ibihangano by’aba bakobwa bari bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ndetse n’uyu munyamakuru uzwiho kuzamura impano z’abahanzi batandukanye.

Amagambo yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga buri wese yibaza ibyabaye kugira ngo aba bahanzikazi batandukane n’uyu munyamakuru wabafashaga cyane ko hatari higeze hatangazwa icyabatandukanyije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga, Murindahabi, yifashe ikiganiro akinyuza ku rukuta rwa YouTube rw’iyi kompanyi ye ya MIE, aho yahishuye byinshi abarenga igihumbi bari bamukiriye mu buryo bwa Live bagatungurwa.

Muri iki kiganiro Murindahabi yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abana yafashaga cyangwa ababyeyi babo, ahubwo avuga ko icyabayeho ari abantu bagiye kumuteranya.

Yahishuye ko hari umugabo [yavuze ko yitwa Aimable] wabanje kumubwira ko akunda aba bahanzikazi ndetse nyuma aza guca ruhinga nyuma ajya kuganira n’umubyeyi wabo amubwira ko Murindahabi ari gusarura akayabo mu mpano y’aba bakobwa kandi akaba nta kintu gifatika abaha.

Yahawe urwandiko rumuteguza kujyanwa mu nkiko

Muri iki kiganiro cyamaze iminota irenga 50, Murindahabi wagaragaraga nk’ufite agahinda ko gutandukana n’aba bahanzikazi, yabwiye abari bamukurikiye ko itandukana ryabo atari we warigizemo uruhare.

Nk’uko byumvikanye mu majwi [Voice Notes] y’aba bahanzikazi, ngo umubyeyi wabo yifashishije umunyamategeko bandikira Murindahabi bamumenyesha ibyo agomba gukora atabikora akagezwa mu butabera.

Muri iki kiganiro uyu munyamakuru yasomye ibaruwa y’umunyamategeko wamwandikiye avuga ko ahagarariye umubyeyi wabo. Mu bikubiye muri urwo rwandiko harimo kuba umunyamategeko asaba uyu munyamakuru gusubiza shene ya Youtube y’aba bana, akerekana uburyo yagiye yinjizamo amafaranga aturutse mu muziki wabo.

Ikindi yasabwe ni ukugaragaza inkunga yahawe n’abantu mu izina rya Dorcas na Vestine.

Uyu munyamategeko yibukije Murindahabi ko natabikora mu maguru mashya, bizatuma ajyanwa mu butabera agakurikiranwaho ibyaha birimo kugundira umutungo w’undi muntu no gukoresha abana ubucakara abashakamo indonke cyane ko nta masezerano afitanye n’ababyeyi babo.

Avuga kuri ibi byose yasobanuye ko ibyo yakoze byose yifuzaga gufasha aba bana ndetse nta ndonke yigeze abashakamo. Yavuze ko yifuje kenshi kugirana amasezerano n’ababyeyi ba Dorcas na Vestine ariko ntibikunde.

Ku bijyanye na shene yabo ya Youtube, uyu munyamakuru yavuze ko yari yaranamaze kwemeranya na bo kuyibasubiza ndetse ko yiteguye kuyibaha n’abantu bayikurikira barenga ibihumbi 90, mu gihe avuga ko yayifashe ifite igihumbi.

Ikindi Murindahabi yongeyeho ni uko urukundo akunda aba bana rutatuma abareka gutyo gusa ahubwo ahamya ko igihe cyose bagarukira mu buryo bwiza yakwemera gusubirana na bo.

Umwuka mubi wavutse hagati ya Murindahabi n'ababyeyi ba Vestine na Dorcas

Nyuma y’ikiganiro cya Murindahabi, umubyeyi w’abakobwa yavuze n’akari imurori

Mu gihe kitageze ku isaha, Murindahabi amaze gukora ikiganiro kuri YouTube, hahise hasohoka itangazo ryashyizweho umukono na Uzamukunda Elizabeth, ari na we mubyeyi wa Vestine na Dorcas wahise atangaza ko impamvu yaryo ari ugukuraho urujijo.

Uzamukunda yagaragaje ko Dorcas na Vestine batangiye bafungura shene kuri Youtube babifashijwemo n’uwitwa Ndayisaba Prince utuye mu Karere ka Musanze, iki gihe bakaba barifuzaga kujya banyuzaho indirimbo basubiyemo.

Ati “Youtube imaze kwamamara abana bashutswe n’uwitwa Maombe abazana i Kigali ababwira ko agiye kubamamaza, abahuza na Murindahabi.”

Uzamukunda avuga ko uyu munyamakuru yasabye abana imibare y’ibanga yaba uwa Youtube ndetse n’iyo bakoresha ku zindi mbuga nkoranyambaga.Yagaragaje ko kuva icyo gihe Murindahabi yatangiye kwiyitirira aba bana akajya asaba amafaranga yo gufasha Dorcas na Vestine.

Ati “Ibimenyetso birahari, ariko urugero ni umuntu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watanze 165000 Frw azi ko ayahaye abana undi akayirira.”

Uyu mubyeyi yemera ko Murindahabi yakoreye abana be indirimbo zirimo ’Nahawe ijambo’ na ’Papa’, ariko byose akabikora ariko anabasabisha amafaranga ayo abonye yose ngo akayirira. Yavuze ko nyuma yo kubona ibi byose aribwo bamusabye guhagarika ibikorwa byose yakoranaga n’abana be.

Icyo gihe ngo Murindahabi yagiye i Musanze iwabo ajyanye amasezerano bityo se w’abana S/sgt Nizeyimana Mazimpaka yanga kuyasinya.

Umubyeyi yasabye guhabwa ubutabera ku bw’abana be

Mu minsi ishize ubwo abana ngo batangiraga ibiruhuko, Murindahabi yabakoreye indirimbo ya gatatu yise ‘Donai’ ariko yanga kuyisohora atarabona amasezerano.

Mukuru wa Dorcas na Vestine witwa Aline wajyaga ubacungira Youtube yabo, yaje kwifuza kureba aho ibikorwa byabo bigeze asanga imibare y’ibanga yarahinduwe.

Muri iyi baruwa kandi uyu mubyeyi yavuze ko yahuye na Murindahabi, amusaba kurekura shene ya Youtube y’abana undi arabyemera ariko ntiyabikora.

Yongeraho ko uyu munyamakuru yakomeje kubwira abana amagambo mabi ko iwabo ari abanyacyaro, ko nibatumvikana azasiba indirimbo zabo akabazimya bishoboka.

Ikindi cyabaye ikibazo gikomeye ni uko nyuma nyuma y’ayo makimbirane, indirimbo ya gatatu y’aba bana uyu munyamakuru yayisohoreye kuri shene ye bwite. Ibi byatumye bihutira kwiyambaza umunyamategeko wabo yandikira Murindahabi amuteguza ko bazamurega.

Uyu mubyeyi yahishuye ko Murindahabi akimara kubona iyi baruwa yandikiye abana ubutumwa bugufi abasaba kumushimira kugira ngo RIB itamufata.

Ati “Akimara kubona iyo baruwa, yihutiye gushaka abana ngo bitandukanye natwe, abandikira SMS abashuka ngo bifate amajwi bamushimira bavuge ko yabarihiye amashuri kugira ngo RIB itamufata. Abana barabikora ariko bahita babitumenyesha.”

Uyu mubyeyi yasoje avuga ko yakoze ibi byose kugira ngo Abanyarwanda bamenye ukuri, anasaba inzego z’ubutabera ngo zirenganure umuryango we.

Ibyo wamenya kuri Vestine na Dorcas

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu myaka y’ubuto bwabo.

Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006.

Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 ariko ubu ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere. Guhera umwaka ushize ni bwo bakoranaga na M. Irene Entertainment y’umunyamakuru Murindahabi Irénée wa ISIBO TV.

Dorcas & Vestine batandukanye na MIE nyuma y’aho bari mu irushanwa ryiswe "Rwanda Gospel Stars Live" ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Reba indirimbo "Adonai" Vestine na Dorcas baheruka gushyira hanze

Umunyamakuru Murindahabi yavuze ko yiteguye kugumana n'aba bana mu gihe iwabo baba bahinduye imitekerereze
Vestine na Dorcas batangiye kwikorana. Ubwo bitabiraga igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live ntibari baherekejwe na Murindahabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .