00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bane bafatanywe na Kimenyi Yves beretswe itangazamakuru, Polisi iracyashakisha batatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine, batatu bagishakishwa basabwa kurekera aho kwihisha inzego zishinzwe umutekano.

Aba bose bagaragaye mu birori bya ‘Baby Shower’ byakorewe Muyango witegura kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves.

Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.

Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.

Ati “Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakunzi be by’umwihariko abizeza ko amakosa nk’ayo yaguyemo atazongera.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, yasabye bagenzi be bataritaba kuri Polisi kwihutira kujyayo aho kugumya kwihishahisha.

Ibi kandi yabihurijeho na Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza hano mu Rwanda.

Uyu mugore uvuga ko yitabiriye ibi birori azi ko amabwiriza yorohejwe, yavuze ko yasanze yari yibeshye bityo asaba imbabazi zo kwica amabwiriza agamije gukwirakwira kw’icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bakoze amakosa yo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bagategurira ibirori mu rugo kandi bitemewe.

Yavuze ko abakurikiranwa ari abantu umunani ariko kugeza ubu hamaze gufatwa batanu bityo asaba abandi ko na bo bakwitaba bitabaye ngombwa ko Polisi ibashakisha.

CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kureka kugwa mu mitego yatuma bica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Ingabire Habibah (ubanza ibumoso) na Kimenyi Yves mu bantu batanu beretswe itangazamakuru
Ingabire Habibah yasabye bagenzi be kurekera aho kwihisha Polisi
Kimenyi Yves yavuze ko yababajwe n'ibyababayeho asaba urubyiruko gukomeza kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .