00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashimye ibyagezweho biyemeza kubisigasira: Ubutumwa bw’ibyamamare ku munsi wo #Kwibohora27

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Buri tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora, uba ugamije kwishimira ibyiza byagezweho no kuzirikana aho rwavuye hatari horoshye.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 27 Abanyarwanda mu nzego zitandukanye bishimira ibyiza igihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi abantu batandukanye bagaragaza imbamutima zabo, bamwe mu byamamare baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bishimiye aho u Rwanda rugeze kandi biteguye gukomeza kurwubaka.

Mu butumwa bwabo bikije ku gushima ingabo zitangiye kubohora igihugu no kugiteza imbere.

Nyampinga w’Umurage 2021, Ishimwe Sonia, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora abibutsa ko bakwiye guharanira kwiyubaka.

Ati “Imyaka 27 irashize u Rwanda rubohowe. Turazirikana umunsi twaharuriwe inzira nshya ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga. Abatubohoye bari bazi neza ko kwibohora ariryo pfundo ry’ibyishimo, natwe biduha inshingano zo gukomeza gukora.”

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], yavuze ko ukwibohora nyakuri Abanyarwanda bakwiriye ari ukugena inzira nziza abato bazanyuramo.

Ati “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda ni uko kwibohora by’ukuri ari ugutegura inzira abato bazanyuramo mu bihe bizaza hagamijwe kudasubira inyuma ku ntambwe imaze guterwa. Twese duharanire uburenganzira bukwiriye umunyagihugu mu gihugu cye duteza imbere u Rwanda rwacu.”

Umukinnyi wa Filime, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, yasabye Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi n’u Rwanda.

Ati “Mu gihe twizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 ni ingenzi kuzirikana ko igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.”

“Turwane urugamba rwo kurengera ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Dukurikize, tunakangurira abandi kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19. Niryo shimwe rikwiye guhabwa Intwari zarwaniye igihugu muri iki gihe.”

-  Urubyiruko rwasabwe kudakerensa amahirwe rwahawe

Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, Bahati Grace, yasabye urubyiruko aho ruri ku Isi hose guharanira icyateza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati “Ndifuriza buri Munyarwanda wese umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 27.”

“Ndakangurira buri wese aho ari hose ku Isi, cyane cyane urubyiruko dore ko ari rwo mbaraga z’igihugu, kwirinda icyadusubiza inyuma icyo ari cyo cyose. Duharanire kubaho neza twirinda gushyira imbere inyungu zacu, ahubwo dushaka icyateza imbere igihugu cyatwibarutse.”

Umuraperi Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, yashimiye Inkotanyi ubutwari zagize bwo kubohora u Rwanda, asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho.

Ati “Turashimira Ingabo z’Igihugu ku butwari n’ubwitange zagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda. Ndasaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho no guharanira gukomeza kwigira.”

-  Ikinyarwanda cyasabiwe umwihariko ku Banyarwanda baba hanze

Umuhanzikazi Teta Diana yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora ndetse asaba abatazi ikinyarwanda kucyiga kuko ari ikirango cyabo.

Ati “Ndifuriza Abanyarwanda aho bari hose Umunsi mwiza wo Kwibohora. Dufite igihugu cyiza, giteye ishema kurata no mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko “abatazi Ikinyarwanda bacyige, ni wo musingi w’ibindi byinshi twifuza kubaka imbere.”

Umukinnyi wa Filime, Uwihoreye Jean Bosco Moustapha [Ndimbati], yagarutse ku butwari bwaranze Inkotanyi ndetse asaba Abanyarwanda kurinda ibyagezweho.

Ati “Kwibohora ni umunsi ukomeye cyane kuko hari ababohoye igihugu ku bw’ubwitange! Buri Munyarwanda akwiye kubiha agaciro, akumva ko ari ikintu gikomeye.”

“Abanyarwanda bareke dusigasire ibyagezweho kugira ngo Kwibohora kwacu kutazasubira inyuma. Dukwiye kubiraga abana n’abuzukuru bacu kugira ngo bazature mu gihugu cyiza.”

Umukinnyi wa Filime, Mugisha Clapton, wamamaye nka Kibonge yasabye Abanyarwanda gukomeza kurinda no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Ndasaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu, kugikorera no kukirwanira ishyaka kuko cyaduhaye ijambo.Twaribohoye. Hanyuma natwe dusigasire ibyagezweho dukomeza gukorera u Rwanda rwacu.”

Umuhanzi Emmy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibukije Abanyarwanda ko kwibohora ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma no gukomeza iterambere.

Yagize ati “Kwibohora ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma tukibuka aho igihugu cyavuye naho kigeze ubu, kugira ngo bidutere imbaraga zo kwiyubaka no kubaka ejo hacu hazaza heza.”

-  Bagaragaje ko “umugore” ari uw’agaciro mu iterambere ry’igihugu

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz, yavuze ko anyuzwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse cyane rugaha ijambo umugore.

Yagize ati “Kwibohora27 kuri njye bisobanuye kwibuka ibitambo byose byatanze ngo igihugu cyacu kibe kiri aho kiri ubu, ibi bintera umurava wo kugira umusanzu ntanga mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyanjye.”

“Nk’umukobwa ukiri muto ni iby’agaciro gakomeye kuba mu gihugu aho umugore yahawe ijambo, nishimiye kuba mu gihugu aho abaturage bafite uburenganzira bungana. Nshimishijwe no kuba mu Rwanda rwibohoye.”

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yatanze u Rwanda imyato asaba urubyiruko kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Ati “U Rwanda rurishimira ibyiza rwagezeho, igihugu gitekanye muri Afurika, igihugu gifite umwanya wa kabiri mu biri ku isonga muri Afurika, kiri ku mwanya wa kabiri mu koroshya ishoramari muri Afurika, kiri ku mwanya wa cyenda mu guha ijambo umugore.”

“Igihugu kiri mu bifite ubuyobozi bwiza ku Isi, igihugu cya karindwi ku Isi mu gucunga umutekano wo kuri internet muri Afurika, igihugu cyiza cyiyubatse kandi gikataje mu iterambere.”

Yakomeje asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho no gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .