Basetsa n’uvuye gushyingura! Igisekuru gishya mu ruganda rw’urwenya mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 15 Kamena 2019 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Umuziki, umupira, filime, imbyino, ikinamico n’ibindi sibyo byonyine bigifasha abanyarwanda kuruhuka no kwirengagiza imihangayiko ya buri munsi.

Uruganda rw’urwenya [comedy] rumaze gutera intambwe ishimishije mu myidagaduro yo mu Rwanda, mu gihe gito rumaze rutangiye.

Ntuzatungurwe nuba wicaye mu mudoka itwaye abagenzi mwese mucecetse, ukajya kumva umuntu umwe wubitse amaso muri telefone akubise igitwenge arakwenkwenutse, atari uko afite ikibazo cyo mu mutwe ahubwo ari urwenya ari kureba.

Ibyo gukora urwenya nk’umwuga ntabwo bimaze igihe kinini mu Rwanda ugereranyije n’ibindi bice by’imyidagaduro. Urwenya rwari rumenyerewe na benshi ni urwacishwaga mu ikinamico na filime.

Kuri ubu haje uburyo bushya, aho umunyarwenya ahagarara imbere y’imbaga akabaganiriza ku buryo baza guseka ibizwi nka Stand Up Comedy.

Bamwe mu batangije ubu buryo harimo Ntarindwa Diogene uzwi nka ‘Atome’ cyangwa ‘Gasumuni’, itsinda rya Comedy Nights ryatangijwe n’abarimo Arthur Nkusi, Babou, Michael Sengazi, na Herve Kimenyi.

Hari kandi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye mu nganzo yise “Inkirigito” nubwo asa n’uwabihagaritse na Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, gusa igihe kinini akimara muri filime zisekeje harimo Papa Sava ikunzwe n’abatari bake.

Mu myaka nk’ibiri ishize hatangiye kuza igisekuru gishya muri Comedy, cyazanye imbaraga n’udushya twinshi.

Abenshi bagiye bazamurwa na Arthur Nkusi binyuze mu cyo yise Seka Rising Stars, aho yagendaga abaha amahirwe yo kwigaragaza mu bitaramo ategura bya Seka Fest.

Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga naryo ryatije umurindi iterambere ry’abanyarwenya aho uwakoze akantu gasekeje, abantu benshi bagahererekanya, nyirako agahinduka ikimenyabose mu munsi umwe.

IGIHE yakusanyije bamwe mu banyarwenya bashya bari kugaragaza imbaraga zidasanwe kandi mu gihe gito.

Daymakers Entertainment

Aba ni itsinda ry’abanyarwenya bane riyobowe na Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke muri filime ya Seburikoko. Arifatanyije na Mazimpaka Japhet, Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K Etienne, Ndayisaba Jean-Marie Vianney uzwi nka Makanika na Bishop Gafaranga uherutse kubasanga mu minsi ishize.

Muri iri tsinda harimo abanyarwenya bamaze kwigizwaho abakunzi batagira ingano kubera urwenya rwabo.

Japhet na 5k Etienne aba nibo bikoreye ku mutwe izina rya Daymakers. Aba basore babiri bakunzwe n’abantu batari bake, bitewe n’urwenya rwabo bise “Bigomba Guhinduka”.

Muri uru rwenya rwabo baba bagaragaza ibintu bikwiye guhinduka muri sosiyete. Bibanda ku ngingo ziba ziri kuvugwa cyane muri icyo gihe bakayiteraho urwenya ariko mu buryo burimo ubutumwa kandi bwumvikana.

Baherutse gukora igitaramo cyabo kitabirwa n’abantu benshi, bishimangira igikundiro bamaze kugira mu bantu ndetse bamaze iminsi bazenguruka muri za kaminuza.

Bishop Gafaranga afite abakunzi benshi muri iyi minsi

Bishop Gafaranga ni umusore umaze igihe gito amenyekanye ariko yakiriwe neza n’abakunda kogesha roho zabo inseko. Mu rwenya rwe yigaragaza nk’umuvugabutumwa w’umunyabinyoma uba wishakira amafaranga mu bakirisitu nk’uko izina rye ribivuga.

Uburyo aba avuga mu ijwi rikomeye nk’iry’abapasiteri, amayeri akoresha akenshi ahura n’ukuri kw’ibiriho bituma benshi bamukunda.

5K Etienne na Japhet bamaze kwigarurira imitima ya benshi muri Bigomba Guhinduka'

Golizo The Crazy

Golizo ni agapupe kavuga nk’abantu ariko gakoreshwa n’undi muntu [ventriloquism]. Aka gapupe kitwara nk’agafite igitsina gabo gakoreshwa na Uwiringiyimana Patience usanzwe ari umunyamakuru.

Katangiye kugaragara mu mwaka ushize ndetse katunguye abantu benshi bitewe n’uburyo kavuga kandi ibitekerezo birimo ubwenge nk’ubw’abantu.

Mu by’ukuri siko kavuga ahubwo ugakoresha niwe uvuga ariko bikoze mu buryo nta muntu wapfa kubimenya atabisobanukiwe.

Golizo yagiye yitabira ibitaramo by’urwenya bitandukanye birimo Seka Fest 2018 ndetse yageze no mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ahabwa igihembo cy’uwagaragaje agashya.

Ndaruhutse Merci

Uyu musore abenshi bamuzi nka Fally Merci mu rwenya akunze gutera. Yatangiye kumenyekana mu mashusho ye yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyamba.

Amwe mu yakunzwe cyane ni uburyo yerekanaga abanyamakuru bo kuri televiziyo zo mu Rwanda batangaza amakuru iyo bari aho yabereye.

Fally Merci kandi nawe yafashijwe cyane na Nkusi Arthur binyuze muri Seka Fest iyabaye umwaka ushize no muri uyu wa 2019.

Yabashije kwitabira irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ndetse agera mu cyiciro cya nyuma n’ubwo atabashije kwegukana intsinzi.

Zaba Missed Call

Kimwe n’abandi twavuze haruguru, Zaba Missed Call yamenyekanye biturutse ku mashusho asekeje ashyira ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwizwa muri rubanda.
Yagiye agaragara mu bitaramo bya Seka Fest bimufasha kugenda yigaragaraza cyane. Uyu kandi yigeze gukorana bya hafi n’itsinda rya Daymakers ariko aza kurivamo.

Zaba Missed Call ni umwe banyarwenya batanga icyizere

Joshua

Ni umwe mu banyarwenya bahagaze neza cyane muri iyi minsi. Yatangiye kwigaragaza cyane binyuze mu kiganiro cyitwa “Comedy Factory” cyacaga kuri televiziyo y’u Rwanda.

Joshua ubarizwa mu itsinda rya Comedy Nights azwiho kwibasira cyane bamwe mu byamamare, n’ibindi bituma abantu benshi bamwiyumvamo.

Amaze kugaragara mu bitaramo byinshi by’urwenya kandi byose asetsa abantu bagakumbagara.

Joshua amaze kugwiza abakunzi benshi kubera urwenya rwe

Zuby Comedy

Iri ni itsinda rigizwe n’abanyarwenya bakiri bato aribo: Fred, Kefa, Sam, Sept na Toutsain. Bamwe muri aba banyarwenya bazamuwe n’itsinda rya Comedy Nights na Seka Rising Star ya Arthur Nkusi.

Mu bitaramo bitandukanye bitabira hari ubwo umwe yikorana cyangwa babiri bagafatanya. Amashusho bashyira yabo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ari abana bafite icyerekezo muri uruganda rwo gusetsa.

Abanyarwenya bamaze kuba benshi kandi baragaraza impano, uretse abo twavuze haruguru, hari abandi barimo uwitwa Nyaxo, Nimu Roger, Kodo Cartoons n’abandi batanga icyizere.

Kefa umwe mu bagize Zuby Comedy uzwiho gusetsa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza