00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barebeye kuri ‘Ndaryohewe’! Inkomoko y’igitekerezo cy’indirimbo ‘Nzaza’ yahuriyemo abahanzi bihagazeho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Studio ya Kigali Records ikoreramo abahanzi barimo Mento (akaba na nyirayo) na Yverry, yasohoye indirimbo yitwa ‘Nzaza’ yaririmbwemo n’abahanzi batandatu bihagazeho mu njyana ya R&B biganjemo abari muri ‘Ndaryohewe’ yakozwe na Ladies Empire.

Indirimbo ‘Nzaza’ ya Kigali Records, yumvikanamo amajwi y’abahanzi barimo Yverry, Yvanny Mpano, Mento, Alto, Mozzy Yemba na Victor Rukotana.

Aba basore bose bazwiho impano zikomeye muziki bahujwe na Kigali Records kugira ngo bakorane indirimbo, igitekerezo cyaturutse ku buryo ‘Ndaryohewe’ iri mu zakunzwe cyane mu minsi ishize.

Mu kiganiro na IGIHE, Yverry yavuze ko nk’abakorera muri Kigali Records bakunze ukuntu indirimbo ‘Ndaryohewe’ yakunzwe ikanafasha abayiririmbyemo kugaragaza impano zabo.

Ati “Twifuje kunganira ibyakozwe mbere, ntabwo twigeze duhitamo abayiririmbamo ahubwo twafashe abaturi hafi.”

Usibye Yvanny Mpano, Alto, Mozzy Yemba na Victor Rukotana baririmbye muri ‘Ndaryohewe’, Mento na Yverry nibo biyongereyemo bakora iyitwa ‘Nzaza’.

Indirimbo ‘Nzaza’ igaruka ku nkuru y’umusore wasize inkumi bakundana mu cyaro akajya gushakisha amafaranga, buri wese aba aririmba ahumuriza uwo mukobwa amubwira ko akimukunda.

Kigali Records yakoze iyi ndirimbo, yashinzwe na Mento wanayiririmbyemo. Uretse kuba umuhanzi, uyu musore ni umushabitsi ufite iduka ricuruza ibyuma bya muzika.

Alto uherutse kuva muri Ladies Empire yari yakoze 'Ndaryohewe' yiyambajwe no muri Nzaza ya Kigali Records
Usibye kuririmba, Mento ni umushabitsi usanzwe acuruza ibyuma bya muzika
Victor Rukotana uherutse kubona abamufasha bashya, ari mu biyambajwe mu ndirimbo 'Nzaza'
Mozzy Yemba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Yemba Voice
Yvanny Mpano uri mu basore bazwiho ubuhanga yaririmbye mu ndirimbo 'Nzaza'
Yverry ni undi muhanzi ubarizwa muri Kigali Records ahuriyemo na Mento nyirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .