00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bari baritahiye mu byaro! Ibyishimo by’abacurangaga mu tubari n’amahoteli baherutse gukomorerwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo ni byose ku bacuranzi bo mu tubari n’amahoteli baherutse gukomorerwa nyuma y’umwaka urengaho amezi atari make basa n’abatakaje akazi bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Aba bari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ikomoreye utubari kongera gukora gusa hakitabwa ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Makanyaga Abdoul umusaza ufite itsinda bakorana mu gutaramira ababa basohokeye mu tubari n’amahoteli, yabwiye IGIHE ko yishimiye bikomeye kongera gukora nyuma y’igihe ubuzima busa n’aho bwari bwarahagaze.

Ati “Byumve nawe aho twari turi n’aho tugiye kujya, benshi ni ho twakuraga ubuzima, ni ho twariraga, ni ho twakuraga amafaranga yo kwishyura inzu z’abandi, kwambara, no kwishyurira abana amashuri.”

Uyu musaza avuga ko yatakaje bamwe mu bacuranzi be bari baritahiye mu byaro, icyakora nyuma yo kumva ko bakomorewe avuga ko bongeye gukoranaho ngo bongere bisuganye basubukure imirimo.

Ati “Twatakaje abacuranzi benshi batashye ku mavuko, ariko turi guhamagarana ngo turebe uko twisuganya twongere dutangire akazi, wenda wasanga hari n’ababonye ubundi buryo bwo kubaho tumenye uko tuzabasimbuza.”

Icyakora igishimishije kurutaho, Makanyaga avuga ko nyuma y’iminsi mike utubari dukomorewe yishimitye kongera kwakira telefone z’abakiliya bifuza ko bakorana.

Ati “Batangiye kuduhamagara bamwe na bamwe batangiye no gukora, turashimira Leta y’u Rwanda yadutekerejeho. Twizeye ko hari impinduka bigiye kuzana mu buzima bwacu n’imiryango yacu.”

Mimi La Rose uhagarariye Orchestre Impala we yavuze ko ari ishimwe rikomeye ku Mana ndetse na Leta y’u Rwanda kuba yongeye kwibuka ubuzima bw’abari batunzwe no gucurangira mu tubari.

Ati “Turashimira Imana na Leta y’u Rwanda yadutekerejeho rwose, imiryango yacu yari yarahakubitikiye ntekereza ko tugiye kongera kuyihahira ubuzima bukagaruka.”

Kimwe na Makanyaga no muri Orchestre Impala hari abari baramaze kwisubirira mu byaro ku buryo ubu ari bwo bagiye kongera kwisuganya ngo batangire akazi bundi bushya.

Kugeza ubu Orchestre Impala bagiye kongera gucurangira muri Hotel Lemigo buri wa Gatanu na ho ku wa Gatandatu bacurangire kuri High Table Nyamirambo.

Uwimana Jane ufatwa nka nimero ya mbere mu kuririmba Karaoke, yavuze ko Ku baririmbaga mu kabari ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze ariko ubu bari kwisuganya banavugana na ba nyir’utubari twahawe impushya zo kongera gufungura.

Ati “Nkanjye maze kuvugana na habiri kandi hose ni hashya, aho nakoreraga mbere nabo namaze kumenya ko bazongera gufungura, birumvikana ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nzaba mfite ahantu hatandukanye ho kuririmbira buri mugoroba.”

Yakomeje avuga ko ibi bihe bikomeye banyuzemo babonye umwanya wo kwitekerezaho ndetse banahisemo kwishyira hamwe.

Ati “Muri ibi bihe bikomeye twagerageje kwishyira hamwe nk’abaririmbyi n’abacuranzi bo mu tubari, turi hafi kubona icyangombwa cyo muri RDB tukaba twiteguye kuzaca akajagari mu mikorere yacu, ibihe bibi twabikoresheje mu kunononsora gahunda ijyanye no kwishyira hamwe kugira ngo tuzafatanye n’abahanzi muri rusange mu kubyaza inyungu umwuga wacu twiteza imbere.”

Mu minsi ishize Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari, twongeye gukomorerwa, ndetse tumwe twatangiye gukora.

Mu mabwiriza mashya harimo ko abakora mu tubari muri Kigali bagomba kuba barakingiwe, gupimwa buri minsi 14, kwinjira mu kabari wambaye agapfukamurwa, guhana intera n’ibindi.

Akazi kongeye kuboneka muri Orchestre Impala
Makanyaga Abdoul avuga ko ari ibyishimo bidasanzwe ku bacuranzi bo mu tubari n'amahoteli
Uwimana Jane avuga ko ibi bihe bitari byoroshye babyifashishije bishyira hamwe nk'abaririmbyi batunzwe no gutaramira mu tubari n'amahoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .