00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yashyikirije ibendera Miss Ingabire ugiye kwitabira Miss World, amuha n’impanuro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashyikirije ibendera ry’Igihugu Miss Ingabire Grace ugiye guhagararira u Rwanda mi irushanwa rya Miss World 2021, amuha n’impanuro zikomeye akwiye gukenyereraho.

Ni igikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021.

Nyuma yo kumushyikiriza ibendera ry’Igihugu no kumarana umwanya munini baganira, Bamporiki yabwiye IGIHE ko hari impanuro yahaye uyu mukobwa nk’impamba izamuherekeza mu irushanwa agiye kwitabira.

Yagize ati “Icyo namubwiye ni ugutwara u Rwanda nk’umurage wa Gihanga, yaduhanuye ko ugiye mu mahanga aho ageze ahagira u Rwanda kandi akarutarama, hanyuma rukagira imbuto n’amaboko ruvanye aho.”

Bamporiki kandi yabwiye Miss Ingabire gutera intambwe irenga aho bakuru be bageze, kuko bo bahamugereye mbere bagatata ibihabera bityo aho banyereye we akaba atazahanyerera ukundi.

Yongeyeho ko Miss Ingabire akwiye kuzabwira abategura iri rushanwa ko kumuha ikamba aribo bifitiye akamaro kurusha we.

Yagize ati “Namubwiye ko akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba aribo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.”

Bamporiki yavuze ko yibukije Miss Ingabire ko ari umwiza uvuye mu beza, bivuze ko agiye guhagararira abandi bakobwa beza, amusaba kugwiza ubutasi ku buryo nta ngorane zizamubuza kurwana ku by’u Rwanda.

Miss Ingabire Grace yijejwe gushyigikirwa

Ubwo yari abajijwe icyo Minisiteri yiteguye gukora kugira ngo ishyigikire umukobwa ugiye guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World, Bamporiki yavuze ko bazakora ibishoboka byose agashyigikirwa.

Ati “Ni urugamba rworoshye, ikoranabuhanga ryabaye ryinshi abadukurikira n’abakurikira itangazamakuru, niruba urugamba rw’Abanyarwanda nta kizatubuza kurutsinda. Dukwiye guherekza uyu mukobwa wacu ugiye guhatana aho rwandiye.”

Bamporiki yibukije Abanyarwanda ko Miss Ingabire yitabiriye iri rushanwa nk’umwana w’u Rwanda.

Ati “Uyu mwana ni uw’u Rwanda, ndagira ngo nsabe Abanyarwanda tumukurikirishe amagambo meza, umutima mwiza, ibyo tuvuga byose bibe ari ibimwubaka kuko aho azagera ariho u Rwanda ruzaba rugeze. Buri wese azabe imbaraga zo kumushyigikira n’igihe cyo gutora nikigera tuzamutore, natorwa u Rwanda ruzaba rugize Imana.”

Miss Ingabire Grace yavuze ko yishimiye impanuro yahawe ndetse n’ibendera yashyikirijwe kuko byamweretse ko atagiye mu marushanwa nkawe ku giti cye ahubwo ko agiye ahagarariye igihugu.

Yijeje Abanyarwanda kuzabahagararira neza ndetse akaba yanegukana ikamba kuko aricyo kimujyanye.

Bamporiki yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kuba hafi uyu mukobwa bikazamutera imbaraga zo gukora cyane no gutahana intsinzi.

Miss Ingabire Grace azahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021, yerekeza mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico aho Miss World 2021 izabera.

Umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 16 Ukuboza 2021 mu birori bizatangarizwamo usimbura Toni-Ann Singh wo muri Jamaica urifite kuva mu 2019 kuko mu mwaka ushize ritabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yasabye Miss Ingabire Grace kuzahagararira u Rwanda neza muri Miss World
Miss Ingabire yahawe ibendera ry'u Rwanda mbere yo kwerekeza muri Puerto Rico
Miss Ingabire yijeje Bamporiki ko azaharanira gutahana intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .