00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki ntiyemeranya n’abavuga ko kwambara ‘Bikini’ mu marushanwa y’ubwiza byangiza umuco

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ntiyemeranya n’abavuga ko abakobwa bambaye ‘Bikini’ mu marushanwa y’ubwiza baba bangiza umuco w’u Rwanda.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yahaga impanuro Miss Ingabire Grace ugiye kwitabiriye irushanwa rya Miss World.

Ubwo yari ageze ku bikunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iyo hari umukobwa wambaye ‘Bikini’ mu marushanwa y’ubwiza, yavuze ko atemeranya na bo.

Ati “Buriya duwiye gutera intambwe, niba umwana w’umukobwa agiye mu marushanwa y’ubwiza bakajya kuri ‘piscine’ ntabwo azajyana imikenyero mu mazi […]”

Bamporiki yagaragaje ko umwana w’umunyarwandakazi ari mwiza, akwiye kwambara akikwiza ariko yibutsa abantu ko nta mukobwa ukwiye kubyitwaza ngo yice amabwiriza y’irushanwa yitabiriye.

Ati “Niba umuntu ari mu marushanwa, akaba atazambara bijyanye na yo ubwo ahubwo yareka kuyajyamo. Niba umuntu umusanga kuri piscine yambaye bikini ntibibe ikibazo. Kuki mubona uwitabiriye irushanwa ribisaba bikaba ikibazo?”

Bamporiki yagaragaje ko Umuco w’u Rwanda udashingiye ku myambarire cyangwa imisokoreze, ahamya ko ari indangagaciro zigenga Abanyarwanda zituma umuntu amenya uko yambara bitewe n’aho agiye.

Yongeyeho ko ku bwe ahubwo nta muco urimo kujya mu marushanwa ugiye kwangiza iby’abandi.

Ati “Kwica no kutubahiriza amabwiriza y’irushanwa ry’abandi ntabwo ari umuco.”

Bamporiki avuga mu gihe kwambara ‘Bikini’ nta kibi byateye, ku bwe ngo nta kibazo abibonamo.

Ati “Habaye hari n’ikibazo twakwegera abategura irushanwa tukababaza tuti ibyo kuki mwabihisemo, kuki mutabikuramo? Ariko igihe twamaze kubijyamo ntabwo tuzabijyamo igice kuko turashaka guseruka uko turi kandi twubahiriza iby’ahandi.”

Mu 2017 Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko kwambara bikini mu marushanwa y’ubwiza nta kibazo abibonamo kuko atagendera ku ndangagaciro z’amadini ari na zo zazanye iyi myumvire.

Akiwacu Colombe yambaye 'bikini' muri Miss Supranational
Sonia Gisa, Umunyarwandakazi wa mbere wambaye "bikini" muri Miss Supranational
Ingabire Habibah witabiriye Miss Supranational nawe yemeye kwambara Bikini
Nyampinga Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka 'Igisabo' yiyerekanye mu mwambaro nk'uw'abandi agira akandi arenzaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .